Alyn Sano mu bari mu irushanwa mpuzamahanga rya Next Music Star

Alyn Sano mu bari mu irushanwa mpuzamahanga rya Next Music Star

Umuhanzi Nyarwanda Alyn Sano akomeje gutera intambwe yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga aho kuri ubu ari mu bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya ‘Next Music Star’, rizwiho kuzamura abanyempano mu muziki no kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.

Ni irushanwa ritegurwa na kompanyi yitwa Elevate Global, rikaba rihuza abaririmbyi, abaraperi, abavanga umuziki, hagamijwe kubafasha kumenyekanisha no kuzamura impano zabo.

Biteganyijwe ko uzegukana iryo rushanwa kuri iyi nshuro, azegukana ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika, asaga miliyoni 14 Frw, akanahabwa amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cya Jingle Ball Village, kizabera i Los Angeles ku wa 4 Ukuboza 2026.

Sano aramutse yegukanye iryo rushanwa, si bwo yaba agiye gutarama mu gitaramo gikomeye ku Isi, kuko aherutse gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Houston mu iserukiramuco rya FIFA Fan Festival ryari ryateguwe mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026.

Ni irushanwa rishingira ku buryo abafana batora abahanzi babo, aho uwemerewe gutora atanga ijwi rimwe ku munsi ku buntu cyangwa akagura andi majwi, aho ijwi rimwe rigura idolari rimwe rya Amerika angana n’asaga 1400.

Icyiciro cya mbere cy’iryo rushanwa cyatangiye tariki 15 Ukwakira 2026, nyuma hakazatangazwa abakobwa 20 bazatoranywa bagakomeza.

Mu guhitamo ibindi byiciro habanza gutoranywa 15 ba mbere, mbere y’uko hakinwa kimwe cya kane cy’irangiza, biteganyijwe ko ibyiciro by’amajonjora bizarangira hagati y’itariki 25 n’iya 29 Ugushyingo 2026. Mu gihe abazegukana iri rushanwa bazamenyekana bitarenze ku wa 30 Ugushyingo 2026.

Alyn Sano yaherukaga gutarama FIFA Fan Festival muri USA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30
  2. NPSC yagaragaje ibyuho mu itangwa ry’akazi mu nzego za Leta 22 Ukwakira 2026 Saa 13:07
  3. USA yasabye Abadipolomate bayo kuva muri Arabiya Sawudite 22 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  4. Abakinnyi ba APR FC bazatanga byose imbere ya Zamalek- Col (Rtd) Mugisha 22 Ukwakira 2026 Saa 11:27
  5. Nyiranyambibwa agiye gutaramirwa n’abamusezera bwa nyuma  21 Ukwakira 2026 Saa 23:23