Umukinnyi wa Filimi Dennis Haskins, wamamaye cyane kubera gukina nka Principal Richard Belding muri filimi y’uruhererekane Saved by the Bell, yitabye Imana afite imyaka 75.
Inkuru y’urupfu rwa Richard Belding yatangajwe n’uwari uhagarariye uwo mukinnyi mu bijyanye n’umwuga Jay Schachter wabihamirije ikinyamyakuru TMZ mu ijoro ry’itariki 28 Nzeri 2026 aho yavuze ko urupfu rwe ari igihombo ku bakunzi be bose.
Jay Schachter yaize ati: “Yego nibyo Richard Belding yitabye Imana, ni igihombo gikomeye kuri buri wese yakundaga Belding, kandi twe twagize amahirwe yo kumenya Dennis, twamukundaga kurushaho. Yari umuntu mwiza kandi yakundaga cyane abafana be.”
Jay Schachter yakomeje agaragaza ko impamvu y’urupfu rwe itaramenyekana icyakora yakundaga uburyo bakoranaga kandi azamukurmbura. Ati: “Buri gihe yababonaga umwanya, uko byagenda kose. Yagiraga imikoranire myiza kuburyo uretse gukorana yari amaze kuba n’inshuti yanjye magara mu gihe cy’imyaka isaga 20 twari tumaze dukorana, kandi nzamukumbura cyane.”
Mu mpera ya za 1980 na 1990, nibwo Haskins yabaye ikimenyabose binyuze kuri televiziyo, cyane cyane kubera uruhare rwe yagize muri filimi muri filimi y’uruhererekane yakunzwe cyane n’urubyiruko ‘Saved by the Bell’ aho yakinaga nka Principal Belding.
Muri iyo filimi, Belding yahoraga agerageza kugenzura Zack Morris n’abandi banyeshuri bo ku ishuri rya Bayside High ryakiniwemo, akenshi akavuga imvugo yamuranze igira iti: “Hey, hey, hey, what is going on here?”
Haskins yavukiye i Chattanooga, muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Ugushyingo 1950. Akaba asize umwana umwe w’umuhungu witwa Dustin Haskins yabyaranye na Sarah Dianne Goins bari barashyingiranywe.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE