Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa

Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa

Ibyamamare nyarwanda bitandukanye byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzika wari inararibonye Nyiranyamibwa Suzanne, bamugenera ubumwa abandi bagaragaza ibyo abamwibukaho kandi bahamya ko u Rwanda ruhombye umuntu w’ingirakamaro.

Inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Nyiranyamibwa Suzanne yatangajwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariko 16 Ukwakira 2026, umuryango we wemeza ko yazize uburwayi.

Ni inkuru yashegeshe abakunzi b’umuziki batangira kwandika ubutumwa bugaragaza uko bababajwe n’itabaruka ry’uwo bafataga nk’umubyeyi inshuti n’umunyempano udasanzwe.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu Dr. Buzimana Jean Damscène yifashishije urubuga rwa X yagaragaje ko u Rwanda ruhombye umuhanzi ukomeye.

Yanditse ati: “Uruhukire mu mahoro mubyeyi, muvandimwe, nshuti ya benshi, Intore, Imfura y’ababyeyi Suzana Nyiranyamibwa. Utabarutse ukunzwe, wahojeje abatagira ingano, amarira y’agahinda n’akababaro u Rwanda rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ndakwibuka nk’ejo mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, utaramye uhoza abababaye, uririmbira abatahutse barimbuwe bazizwa uko baremwe. Tuzagukumbura Nyiranyamibwa mwiza.”

Umuhanzi Massamba Intore we yatangaje ko Nyiranyamubwa yari umuhanzi mwiza kandi akaba n’imubyeyi mwiza.

Yagize ati: “Yari umubyeyi uganira neza cyane. Duhombye umuhimbyi w’inganzo nyayo.”

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) bwaahaye icyubahiro Nyiranyamibwa wakoze indirimbo isingiza ikipe y’Igihugu Amavubi, yise ‘Ayo ni amavubi’

Bwanditse buti: “Madame Nyiranyamibwa, tuzahora tuzirikana urukundo wakundaga ruhago, cyane cyane Amavubi. Uruhukire mu mahoro.”

Na ho umuhanzi Senderi International Hit yagaragaje ko kuri we urwibutso rwa Nyiranyamibwa rwagarutse ku bihe bagiranye n’uburyo yari afite umuco wo kumwibutsa indirimbo ye, ishishikariza abantu kurinda ibyagezweho.

Yagize ati: “Yambwiraga ngo ntiwibagirwe indirimbo yawe ‘Ntawabisenya ndeba’!”

Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, na we yunamiye Nyiranyamibwa, agaragaza ko yari umuhanzi ufite ubuhanga bukomeye mu byo yakoraga.

Yagize ati: “Ni umuhanzikazi w’umuhanga tuzakomeza kwibuka. Njye mvuga ko ubuhanga bwe bwakabaye bwigishwa mu mashuri y’umuco!”

Audia Intore uri mu bahanzi b’injyana gakondo bo mu kiragano gishya yanditse ati:”Mubyeyi mwiza nabuze icyo mbuva, gusa Imana igutuze aheza.”

Nyirinkindi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo iyitwa Mwarakoze Inkotanyi na we yashegejwe n’urupfu rwa Nyiranyamibwa

Ati: “Ugiye nkigukeneye mama Nyiranyamibwa, Ruhukira mu mahoro intwari icyuye igihe irataha,uti mwana wanjye i mahanga hari ikirere kibi reka nigarukire iwacu, naho wari utashye koko! Sinzakwibagirwa.!”

Umuririmbyi Mwafurika Charles na we yagaragaje ko Nyiranyamibwa yari nk’umubyeyi wabo.
Ati: Ruhukira mu mahoro mubyeyi.”

Nyirabyamibwa yari amaze imyaka isaga 50 mu muziki aho yaririmbye nyinshi zirimo ‘Ese mbaze nde’, Nimuberwe bakobwa’, “Telefoni ko ititaba, Turaje n’izindi.”

Nyiranyamibwa yanyuze mu buzima bw’ubuhunzi, nyuma y’uko mu 1973 avuye mu Rwanda kubera itotezwa ryakorerwaga Abatutsi, akerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gukomereza mu Bubiligi.

Nyiranyamibwa yitabye Imana afite imyaka 83 kuko yavutse mu 1943, bivuze ko yahunze afite imyaka 30 y’amavuko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42