Indirimbo ‘Urare’ ya Titi Brown imaze kurebwa n’aberanga Miliyoni mu minsi 8

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize ukwezi 1
Image

Indirimbo ya Titi Brown yise ‘Urare’ yiyongereye mu ndirimbo zujuje umubare w’abazirebye bagera kuri Miliyoni mu minsi 8 gusa ku rubuga rwa YouTube.

Titi usanzwe ari umubyinnyi ubikora kinyamwuga yifashishije ibyamamare bitandukanye mu gukora indirimbo ‘Urare’ igaruka ku bwiza nyaburanga bw’u Rwanda aho amashusho yayo n’amagambo yayo ndetse n’uko ikoze biri mu bikurura uyumvise bwa mbere akaba yayisubiramo.

Ni indirimbo yashyizwe ku muyoboro we wa YouTube tariki 29 Kamena 2026, aho yakiriwe neza ugasanga mu birori rusange abantu bayikoresha mu kwizihirwa, abakunzi b’umuziki nyarwanda bashimangiye ko iyo ndirimbo ikwiye kurebwa n’abarenze uwo mubare kubera ubwiza.

Uwitwa Uwizeyimana Jean de Dieu 3338 yanditse ati: “Miliyoni imwe iruzuye, warakoze Titi.”

Umusobanuzi wa Filime Rocky ati: “Umuntu najya akora ibintu byiza cyane (bya danje) tujye tumukurira ingofero,  Titi komereza aho, abo turi kumwe mubinyereke.

Uwiyita Nyirahabineza Vestine-k6l9f yanditse  ati: “Abarebye iyi ndirimbo inshuro zirenze eshanu nka njye mu binyereke (mumpe like)”.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Titi na we yagaragaje uburyo yishimiye urukundo abantu bakiranye iyo ndirimbo, ashimira abantu bose bamufashije.

Ati “Miliyoni imwe y’abayirebye mu minsi 8 gusa. Mu by’ukuri nshimishijwe no kugera kuri ibi bintu. Ndashimira buri muhanzi, utunganya amajwi n’amashusho (producer), abafata amashusho, ababyinnyi, abanyamakuru, ibitangazamakuru, umuvanzi w’umuzi (Dj), inshuti, umuryango na buri mufana wizeye ‘Urare’ kuva ku munsi wa mbere.”

Amwe mu magambo agize iyo ndirimbo hari aho bagira bati: “Ndaririmba u Rwanda rw’amahoro iwabo w’abarangwa n’inseko, Abanyamahanga bifuza kuguma mu rwa Gasabo aho Imana irara. Ngwino urare, ngwino urare ngwino urare u Rwanda ruragendwa, u Rwanda ruragendwa [….].”

Abakuvuga nabi barubaka ku musenyi abagukunda na twe ntibagusenya tureba, mvuge iki ndeke iki, ese ko numva bindenze, Rudasumbwa we Intore izirusha intambwe. Aho urugamba ruhinanye wowe uba wahasesekaye itsinzi wayiserukanye turatera ntiduterwa.”

Icyo gitero hamwe n’ibindi by’iyo ndirimbo ndetse n’uburyo ihuriyemo ibyamamare bitandukanye bishimangira ko urubyiruko rw’u Rwanda rwasobanukiwe ko uburyo bwo gushyira hamwe bizabafasha mu gusigasira ibyagezweho nk’uko bahora babisezeranya inzego zitandukanye.

Indirimbo ‘Urare’ yahurijwemo ibyamamare bitandukanye yujuje abayirebye miliyoni mu minsi 8
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE