Intore Cyogere wo mu Ishyaka ry’Intore agiye gukora ubukwe

Intore Cyogere wo mu Ishyaka ry’Intore agiye gukora ubukwe

Cyogere Edmond uzwi nka Cyogere mu Itorero Ishyaka ry’Intore yatangaje ko agiye gushyingiranwa na Bukuru Jennifer uzwi mu itsinda ry’abaririmbyi ,J-Sha.

Cyogere yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yatangaje n’ubutumire..

Ubwihariko w’ubwo butumire ni uko aho bamwe basanzwe bifashisha ijambo ry’ibanze rigaragara mu byanditswe bya Bibiliya aba bo bakoresheje amagambo, azwi mu ndirimbo zimwe na zimwe za Kinyarwanda.

Banditseho bati: “Ugir’Imana arakunda akanakundwa, ni harambe urukundo rwaduhuje twembi, Imana iruherekeze. Muzaze twizihirwe twese, dutarame bishyire kera.”

Kuri ubwo butumire hagaragara ko tariki 31 Ukuboza 2026, hazaba imihango yo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse n’ibirori byo kwakira abashyitsi.

Itsinda rya J-Sha ugiye gushakana na Cyogere, rigizwe n’abakobwa b’impanga, Bukuru Jennifer na Butoya Shakira, bize mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki. Binjiye mu muziki w’u Rwanda mu mpera za 2023, basohora indirimbo yabo ya mbere bise ‘Mabukwe’. mu gihe Cyogere Edmond we yamenyekanye cyane nk’intore yo mu Itorero Ibihame by’Imana, mbere y’uko we n’abagenzi be barivamo bagashinga Ishyaka ry’Intore.

Cyogere na Bukuru Jeniffer batangaje tariki y’ubukwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25