Umuhanzi Nizzo Kaboss agiye gutangira gukina filimi

Umuhanzi Nizzo Kaboss agiye gutangira gukina filimi

Nizzo Kaboss uzwi mu itsinda rya Urban Boyz yavuze ko agiye kwinjira mu gukina filime afatanyije na Queen Ringo ari na yo  ye ya mbere.

Ni bimwe abo bombi batangarije mu kiganiro bagiranye n’itangazamkuru ku wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2026, bavuga ko uretse kuba umubano wabo wifashe neza banafitanye imishinga itandukanye irimo na filimi.

Nizzo avuga ko gukina filimi atari igitekerezo kije vuba ahubwo ko yari agisanganywe gusa yahoze yifuza gutanga filime iri ku rwego rwiza kandi yizeye ko azabigeraho. Nizzo ati: “Njyewe, n’iyo nakomeza gukora umuziki na sinema, nakomeza kuyikora kuko kuva na kera nakundaga filime. Nifuzaga gukina iziri ku rwego rwiza kandi ndi kumwe na Queen, ubizi, azamfasha.”

Nizzo  yakanguriye abamukunze kandi bakamushyigikira mu muziki ko abashimira, aboneraho kubasaba gukomeza gukurikirana imikino akorana na Queen Ringo, binyuzwa kuri shene yabo ya YouTube, kuko ari na yo izanyuzwaho iyo filimi.

Ati: “Turi mu bikorwa byo kumenyekanisha shene yacu ya YouTube, ari na yo izacaho filimi yacu. Abakunzi banjye babe bakurikira imikino turi kubaha, ibindi bazagenda babibona, kuko ni uburyo bwo kubaha ibyo baba bareba batatubuze, kandi n’ibindi bizaza bibyara umusaruro.”

Aba bombi bavuga ko uretse filimi bafite n’indi mishinga myinshi bahuriyeho, bazatangira gushyira hanze bitarenze muri Werurwe 2027.

Nizzo Kaboss,  yatangiye urugendo rw’umuziki akiri mu Karere ka Huye, mbere yo kumenyekana cyane mu itsinda rya Urban Boyz ryatangiye gukora mu 2008, yaririmbanagamo na Humble Jizzo na Safi Lee. Bakoze indirimbo zitandukanye ziyongera ku zo yakoranye n’itsinda, zirimo Fine yakoranye na Social Mula na Peace Jolis mu 2021.

Nizzo Kaboss avuga ko nafatanya na Queen azakora filimi y’inzozi ze
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:19
  2. Kayonza: Abajyanama b’Akarere batowe biyemeje guhangana n’ibidindiza iterambere ry’imiryango 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:03
  3. Rayon Sports yanganyije na APR FC 21 Ugushyingo 2026 Saa 21:25
  4. Musanze: Bifashishije ibimene by’amacupa bakora amakaro biteza imbere 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:26
  5. Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare basuye Akarere ka Nyagatare 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:15