Umuraperi Fifi Raya yambitswe impeta y’urukundo na Ben The MC
Umuraperi w’Umunyarwandakazi, Fifi Raya yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Benjamin Ndibyariye, uzwi nka Ben The MC, amusaba ko yamubera umugore, na we abyemera atazuyaje. Fifi Raya yatangaje iyi nkuru nziza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026, ubwo yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’amashusho ari kumwe na Ben The MC, bigaragara ko bishimiye intambwe bateye mu rukundo rwabo.
Ayo mashusho yayaherekeje n’ubutumwa burimo isengesho risabira umugisha urugendo rw’imyiteguro y’ubukwe batangiye. Yagize ati: “Inkuru nziza y’urukundo ni iyo Imana yanditse. Sinjye uzarota turi kumwe maze iherezo ryanjye rikazagera turi kumwe. Mugabo wanjye w’ibihe byose.”
Fifi Raya ni umwe mu bahanzi bakizamuka mu muziki nyarwanda. Mu myaka itatu amaze akora umuziki, yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Déjà Vu ” yakoranye na B Threy ndetse na “Kill It” yakoranye na Bull Dogg.
Izina rye ryarushijeho kumvikana ubwo yashyirwaga ku rutonde rw’abahanzi bitabiriye igitaramo “Icyumba cya Rap” cyahuje bamwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, kikaba cyarabaye mu mpera za 2025.
Muri icyo gitaramo, Fifi Raya yavuze ko yishimiye kuba yaratekerejweho agahabwa umwanya wo gusangira urubyiniro n’abo yita basaza be mu muziki. Yagaragaje ko ari amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwe no kwemeza abamukurikirana ko afite umwanya mu ruganda rw’umuziki.
Uyu muraperi yanatangaje ko abantu bazamenyeshwa igihe ibirori by’ubukwe bizabera. Ben The MC ni umwe mu bashyushyarugamba n’abayobora ibirori bazwi mu Rwanda. Azwi kandi nk’umutoza mu bijyanye no kuvugira mu ruhame, akaba amaze kugira izina mu kuyobora ibirori bitandukanye birimo inama, ibitaramo n’ibikorwa by’ibigo n’imiryango itari iya Leta.

