Umuhanzi Nina Roz yateguje ko agiye kuba Umuyislam

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 23, 2026
  • Hashize iminota 43
Image

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Nina Roz yatangaje ko ateganya kuyoboka idini ya Islam anatangaza ko naramuka arigiyemo azitwa Husnah.

Uyu muhanzikazi, uherutse kwinjira muri Politiki aho yari Umukandida ku mwanya w’Umudepite w’abagore uhagarariye Akarere ka Sembabule mu matora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite muri Uganda mu ntangiriro za 2026, yavuze ko gukunda Islam kwe byatewe n’uburere yakuze ahabwa, amashuri ndetse n’abantu bamugiriye inama.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Sanyuka TV ku mugoroba w’itaraiki 22 Nzeri 2026 ashimangira ko mu bihe bya vuba ashobora gufata uwo mwanzuro anatangaza izina azitwa naba Umuyilamu.

Yagize Ati: “Ndateganya guhinduka Umuyisilamu. Ni idini ryiza cyane, vuba nshobora gufata umwanzuro wo kurijyamo ku mugaragaro. Ndamutse mfashije umwanzuro wo guhinduka, nahitamo kwitwa Husnah. Bityo, ntimuzatangazwe n’uko nshobora kubikora vuba.”

Nina Roz yavuze ko gukunda Islam kwe ahanini bishingiye ku buryo abona ko ishimangira kwambara imyenda iboneye, kugira indangagaciro nziza no kubaho ubuzima burangwa na gahunda n’imyitwarire myiza.

Yongeyeho ati: “Ni idini ryiza cyane, kandi iyo nza kugira ubushobozi bwo guhindura Abanya-Uganda bose bakaba Abayisilamu, nabikora.”

Si ubwa mbere Nina Roz agaragaraje ko yifuza kuba yaba umuyisilamu kuko yagiye akunda kubigaragariza mu myambaro yagiye agaragara yambaye mu bihe bye bitari iby’umuziki, Kubera ko tariki 21 Gicurasi 2026, na bwo yabwiye ikinyamakuru Sqoop ko yifuza kuba Umuyisilamu icyakora agifite impungenge ku bijyanye no kuba yazaharikwa.

Ubusanzwe Nina Roz yitwa Nina Kankunda, akaba ari umuhanzikazi w’Umunya-Uganda ukora cyane injyana za Afropop na Dancehall. Yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2016, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise ‘Oli Mekete’ yakoranye na Roden Y Kabako.

Yongeye kunyura abakunzi b’umuziki mu 2017, binyuze ku ndirimbo “Omuliro”, nyuma akomeza kwamamara mu zindi nka “Nangana,” “Andele,” “Olumya Banno,” “Ntinka Nkutike” na “Ekyoyoyo.”

Mu byanyuze Nina Roz muri Islamu harimo imyambarire
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 23, 2026
  • Hashize iminota 43
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE