Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, ‘Amavubi U17’ yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa CECAFA, nyuma yo gutsindwa na Somalia Penaliti 5-4 ubwo bari bamaze kunganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino.Uyu mukino wa ½ wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026. U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rukatishe itike y’umukino wa nyuma no kugera mu Gikombe cya Afurika cy’ingimbi ruherukamo mu 2011.U Rwanda rwatangiye umukino ruri hejuru, rusatira izamu rya Somalia ndetse rubona uburyo butandukanye bwo gutsinda, gusa umunyezamu n’ubwugarizi bw’iyi kipe bakomeza kwitwara neza.Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kwiharira umukino no kurema uburyo bwashoboraga…
17 Ukwakira 2026 Saa 21:01








