Ngoma: Amavuriro y’ingoboka yegerejwe abaturage abarinda kurembera mu ngo

Ngoma: Amavuriro y’ingoboka yegerejwe abaturage abarinda kurembera mu ngo

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma bavuga ko bagorwaga no kujya kwivuriza ku bigo nderabuzima bya Kibungo na Gashanda bitewe nuko biri kure, barishimira ko begerejwe ivuriro ry’ingoboka rya Nkanga bityo akaba ari igisubizo, bivuza batabanje kurembera mu ngo.

Aba baturage bavuga ko ivuriro ry’ingoboka rya Nkanga ryubatswe mu Kagari ka Nkanga riri kubafasha kubona serivisi z’ubuzima hafi no kugabanya umubare w’abarwariraga mu ngo kubera ko ibigo nderabuzima byari kure ya bamwe.

Mugabo Charles yagize ati, “Twivurizaga kure ariko ubu ivuriro ryaratwegereye, iyo mfashwe mpita nza hano bidasabye kurwarira mu rugo no gutakaza amatike menshi mu nzira. Ubu ngera kwa muganga mu buryo bworoshye kandi bwihuse bitandukanye nuko nageraga mu bitaro narembye, nazahaye.”

Yagize ati: “Kugemurira umurwayi byaratuvunaga kuko byadusabaga gutega moto y’ibihumbi bitatu rimwe na rimwe kugemura bikatunanira bikanatugora ariko ubu tuvurirwa hafi kandi bidahenze.”

Uwimana Clemance yavuze ko yigeze kurwarira mu bitaro bya Kibungo akajya abura abamuzanira ingemu bitewe no kuba abari kumugemurira babuze itike bigatuma abwirirwa ariko akagobokwa n’abarwayi bagenzi be.

Yagize ati: “Nk’ubu nkange nararwaye mbura uko ingemu ingeraho bitewe n’uko abari kuyizana babuze itike ndetse ndabwirirwa. Nagize amahirwe mfashwa n’abarwayi bagenzi bange bampa ibyo kurya. Ubu kuba twegerezwa amavuriro aho dutuye biradushimisha kuko izo ngorane zose ntizabaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose yavuze ko kubakira abaturage amavuriro y’ingoboka afite serivisi ziri ku rwego rwa kabiri bizabafasha kugabanya abarwariraga mu rugo kugira ngo babone serivisi z’ubuvuzi ku gihe kandi hafi.

Yagize ati: “Ntekereza ko ari uburyo bwiza bwo kugira ngo abaturage babone serivisi z’ubuvuzi hafi, kuba bari kubona amavuriro y’ingoboka ari ku rwego rwa kabiri bizajya bibafasha kubona serivisi bajyaga gushaka mu bigo nderabuzima n’ibitaro harimo kuboneza urubyaro, ubuvuzi bw’amenyo. Wasangaga amenyo avurirwa mu bitaro kuko ariho hari ibikoresho ariko muri aya mavuriro y’ingoboka hazajya haba harimo ubu buvuzi n’ibikoresho byose. Twumva rero bizafasha abaturage kubona ibisubizo by’ibibazo bari bafite. Ibigo nderabuzima bizakomeza gutanga serivisi byatangaga ariko murumva ko bizatuma babona serivisi hafi”.

Mu Karere ka Ngoma hari kubakwa amavuriro y’ingoboka 15 mu mwaka wa 2023, 12 zikaba zaramaze kuzura zitwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 980.

Izikiri kubakwa zikaba ziri ku rwego rwa kabiri aho zifite umwihariko wo kuboneza urubyaro, kuvura amaso n’indwara z’amenyo wongeyeho izari zisanzwe zihatangirwa.

FAUSTIN NSHIMIYIMANA

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52