Mu mwaka n’igice abana bakivuka bazatangira guhabwa indangamuntu-NIDA

Mu mwaka n’igice abana bakivuka bazatangira guhabwa indangamuntu-NIDA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje   ko mu gihe cy’umwaka n’igice kizatangira gutanga indangamuntu zikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (Digital ID) ku barimo abana bakivuka.

Ni indangamuntu NIDA ivuga ko izatangwa kuva ku bakivuka n’abakuze aho abana b’impinja bazajya bafatwa amafoto, ibikumwe byabo byo bigafatwa bamaze kugeza imyaka 5.

Itegeko ryemeza uyu mushinga ryasohotse mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu kikaba kirimo gukorana na ba rwiyemezamirimo bazakorana na cyo gukusanya amakuru yose azaba akenewe mu ndangamuntu y’ikoranabuhanga.

NIDA ivuga ko umuntu uzaba afite iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga ari we uzajya ahitamo amakuru atanga bitewe n’akenewe mu gihe izisanzwe ziba ziriho imyirondoro ishobora kumenywa n’umuntu wese.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu NIDA kandi kinavuga ko gukoresha indangamuntu ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga bizakemura ibibazo by’abantu bata indangamuntu, kuba umuntu bigaragara ko isura ye yahindutse bizajya bikemurwa mu buryo butagoye no kugira uburenganzira ku makuru agomba gutangwa n’adakwiye gutangwa.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13