Mu mwaka n’igice abana bakivuka bazatangira guhabwa indangamuntu-NIDA

Mu mwaka n’igice abana bakivuka bazatangira guhabwa indangamuntu-NIDA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje   ko mu gihe cy’umwaka n’igice kizatangira gutanga indangamuntu zikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (Digital ID) ku barimo abana bakivuka.

Ni indangamuntu NIDA ivuga ko izatangwa kuva ku bakivuka n’abakuze aho abana b’impinja bazajya bafatwa amafoto, ibikumwe byabo byo bigafatwa bamaze kugeza imyaka 5.

Itegeko ryemeza uyu mushinga ryasohotse mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu kikaba kirimo gukorana na ba rwiyemezamirimo bazakorana na cyo gukusanya amakuru yose azaba akenewe mu ndangamuntu y’ikoranabuhanga.

NIDA ivuga ko umuntu uzaba afite iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga ari we uzajya ahitamo amakuru atanga bitewe n’akenewe mu gihe izisanzwe ziba ziriho imyirondoro ishobora kumenywa n’umuntu wese.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu NIDA kandi kinavuga ko gukoresha indangamuntu ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga bizakemura ibibazo by’abantu bata indangamuntu, kuba umuntu bigaragara ko isura ye yahindutse bizajya bikemurwa mu buryo butagoye no kugira uburenganzira ku makuru agomba gutangwa n’adakwiye gutangwa.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54