U Rwanda rwakiriwe mu Ihuriro ry’Ubucuruzi ku Isi

U Rwanda rwakiriwe mu Ihuriro ry’Ubucuruzi ku Isi

Ambasade y’u Rwanda muri Korea yakiriye Sinan Ozturk, umuyobozi w’Ihuriro ry’Ubucuruzi ku Isi (Global Business Alliance, GBA).

Muri iri huriro ni ho hahurizwa ibigo by’ubucuruzi byo muri Korea n’ibindi byo muri Korea bikora ubucuruzi mpuzamahanga.

Binyuze mu butumwa bugufi bwatambutse ku rubuga rwa X rukoreshwa na Ambasade y’u Rwanda muri Korea, buvuga ko GBA yakiriye u Rwanda nk’umunyamuryango.

Bugira buti “GBA yahaye ikaze u Rwanda nk’umunyamuryango inasobanura inyungu zo guhuza Sosiyete z’ubucuruzi mu Rwanda na Korea haba mu ishoramari ryo kwinjiza cyangwa kohereza ibicuruzwa”.

Kuva mu 1963 u Rwanda na Korea y’Epfo ni bwo byatangiye kubana nk’ibihugu by’inshuti.

Korea yagiye ifasha u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, kubaka ubushobozi mu bakozi, kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, guteza imbere ikoranabuhanga, guteza imbere ibyaro n’ibindi byinshi bikorwa n’ikigo cyabo cy’iterambere mpuzamahanga (KOICA) gikorera mu Rwanda kuva mu 2006.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42