Huye: Urubyiruko 1000 rwahawe ubumenyi ku kwihangira imirimo

Huye: Urubyiruko 1000 rwahawe ubumenyi ku kwihangira imirimo

Urubyiruko rugaragaramo igice kinini kidafite imirimo ugasanga harimo abagerageza kuyihangira, abandi bo bakavuga ko babona nta buryo  ndetse n’ubumenyi bwo kuyihanga, ariko mu Karere ka Huye, ba rwiyemezamirimo bateguye ibiganiro ku kwihangira imirimo.

Urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu Turere twose two mu Ntara y’Amajyepfo rwateraniye mu Karere ka Huye habera ibiganiro ku murimo.

Binyuze muri gahunda ba rwiyemezamirimo batangije yiswe “Career Orientation Fair” baganiriza uru rubyiruko, babaha ubumenyi bwabafasha guhanga Imirimo no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Urubyiruko rutandukanye, rwasobanuriwe ko nta murimo utagira umumaro kandi bisaba kuwukunda no kuwukora neza.

Bati: “Nta murimo utagira akamaro iyo umuntu awukoze neza. Rubyiruko ntimukishyiremo ko akazi ari ako mu biro gusa, burya ubumenyi bwose bwagufasha kwihangira imirimo. Mutinyuke mutwegere  tubahe ku bumenyi n’ubunararibonye bubafasha kwihangira imirimo kuko natwe twatangiye gahoro gahoro.”

Umutoni Sandrine Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubuiruko yashimiye urubyiruko ku bwo kugira inyota y’uko bakwiteza imbere ndetse abashishikariza gukunda no kwihangira imirimo bigira ku bandi.

Yagize ati: “Ndabashimira ko mbona munyotewe no kwiteza imbere. Muhereye ku bunararibonye bw’aba ba rwiyemezamirimo mu biganiro babahaye bibafashe gushishikarira ukunda no kwihangira imirimo”.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 97% by’urubyiruko rukora mu bigo byigenga bityo ‘Career Orientation Fair’ ni urubuga impuguke mu nganda n’ishoramari zizifashisha mu gusangira ubunararibonye n’urubyiruko kandi zikagira uruhare mu gufata ibyemezo mu mwuga rwifuza kugana.

Ibi biganiro byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko   ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43