Dr Patrick Hitayezu yirukanywe mu kazi

Dr Patrick Hitayezu yirukanywe mu kazi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yirukanye mu mirimo Dr Patrick Hitayezu wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 1 Ugushyingo 2023 rivuga ko uyu muyobozi “yirukanywe bijyanye n’imyitwarire mibi yakomeje kwiyongera mu mirimo yari ashinzwe.’’

Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022 iyobowe na Perezida Kagame ni ho Dr Patrick Hitayezu yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN.

Ni imirimo yari yahawe kandi mbere y’uko mu 2019 mu mavugurura yabaye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yasize Dr Patrick Hitayezu agizwe umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi yarwo.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48