Ngoma: Bahangayijishijwe n’abana bohereza kuvoma mu kiyaga cya Mugesera

Ngoma: Bahangayijishijwe n’abana bohereza kuvoma mu kiyaga cya Mugesera

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Mugesera na Murama mu Karere ka Ngoma bavuga ko bahangayijishijwe n’umutekano w’abana bohereza kuvoma mu kiyaga cya Mugesera, bitewe nuko bagorwa no kubona hafi amazi meza yo gukoresha mu rugo, bagasaba ko bagezwaho amazi meza bakirinda ingaruka zishobora no gutera ibyago.

Nyiramajyambere Clementine atuye mu Kagari ka Sakara mu Murenge wa Murama yagize ati: “Kubona amazi meza hafi biratugora kuko dukora urugendo tujya kuyashaka, kubera izo mvune rero duhitamo gukoresha amazi yo mu kiyaga cya Mugesera. Ni yo tunywa, dutekesha kandi turayafurisha”.

Impungenge zishingira ku kuba hari igihe abana bagwamo bakahaburira ubuzima, bakifuza ko bakegerezwa amazi meza.

Kanyandekwe Ibrahim yagize ati: “Kubera ko tuba dushaka ibitunga imiryango twohereza abana kuvoma natwe tukajya mu mirimo. Hari igihe rero wumva ngo umwana wa runaka yaguye mu kiyaga yagiye kuvoma. Twifuza ko twagezwaho amazi kugira ngo ibyago bishobora kuvuka bihagarare.”

Mutamba Anitha nawe yagize ati; “Nk’ababyeyi rero duhangayikishijwe n’abana twohereza kuko amazi ari ikibazo inaha. Badufashe batugezeho amazi kuko uretse n’abana bayavoma natwe turayanywa kandi turayatekesha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko abaturage bashonje bahishiwe kuko hari kubakwa uruganda ruzabafasha kwegerezwa amazi ku miyoboro mishya ndetse no kwagura imiyoboro isanzwe.

Yagize ati: “Tuzi neza ko tuzabona amazi meza hafi kandi ahagije mu Karere ka Ngoma bitewe n’uruganda rw’amazi ruri kubakwa hafi y’ikiyaga cya Mugesera ruzongera amazi ku bwinshi kandi abaturage nta kibazo bazagira. Uruganda nirumara kuzura, ikizaba gisigaye ni ukureba uko yakwegerezwa abaturage. Hari imiyoboro mishya izubakwa ndetse n’isanzwe izagurwa kugira ngo babone amazi ahagije”.

Meya Niyonagira yavuze ko abaturage bashonje bahishiwe kuko hari kubakwa uruganda ruzabafasha kwegerezwa amazi ku miyoboro mishya ndetse no kwagura imiyoboro isanzwe.

Yakomeje avuga ko uruganda rw’amazi ruri kubakwa kandi ruzatanga amazi mu Mirenge yo mu Karere ka Kirehe yegereye Akarere ka Ngoma.

Ati: “Hirya no hino hatangiye kubakwa imiyoboro minini ndetse n’ibigega bizafata amazi ava mu ruganda rwa Mugesera ajye mu miyoboro. Kubera ubunini bw’uruganda n’amazi azatangwa biteganyijwe ko n’Imiringe itwegereye yo mu Karere ka Kirehe bazayabona kandi buri muturage wacu azayabona ahagije”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko uruganda rw’amazi ruri kubakwa nirwuzura ruzatanga Metero cube ibihumbi 33 (33,000 m³) ku munsi azajya ajya mu bigega biri kubakwa hirya no hino.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi buvuga ko hari gusanwa indi miyoboro ku bufatanye na Water for People ndetse n’izagurwa na Croix-Rouge mu gihe bategereje ko uruganda rwuzura.

Mu gihe ubuyobozi buri gushaka uko amazi meza yagera ku baturage, burasaba ababyeyi kutohereza abana kuvoma mu biyaga kuko bashobora kugwamo cyangwa bakaribwa n’inyamaswa

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzuzura muri Kanama 2024.

FAUSTIN NSHIMIYIMANA

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49