Uganda: UPDF yemeje ko yivuganye ibyihebe byishe ba mukerarugendo

Uganda: UPDF yemeje ko yivuganye ibyihebe byishe ba mukerarugendo

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyamaze gutangaza ko cyivuganye bimwe mu byihebye by’umutwe wa ADF biherutse kwica ba mukerarugendo b’abanyamahanga babiri n’Umugande wari abayoboye bagiye gusura Pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth.

Ni ubwicanyi bwabaye mu byumweru bibiri bishize, ubwo aba ba mukerarugendo babiri barimo ukomoka muri Afurika y’Epfo n’undi wo mu Bwongereza n’umushoferi wUumugande bicwaga n’abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku modoka bari barimo hafi ya Pariki (Queen Elisabeth National Park).

Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Col. Deo Akiiki, kuri uyu wa Gatatu abinyujije kuri X yemeje aya makuru.

Yagize ati: “Bamwe mu baterabwoba ba ADF, UPDF yari imaze igihe ikurikirana kuva ba mukerarugendo bagabwaho igitero amahererezo babonetse kandi abenshi muri bo bishwe mu ijoro ryakeye ku nkombe z’Ikiyaga cya Edward mu Karere ka Kasese”.

Nk’uko Col Akiiki abitangaza, ngo abo baterabwoba bishwe nyuma y’igikorwa cya gisirikare cyari kiyobowe n’abashinzwe ubutasi.

Benshi muri bo bishwe biturutse ku bufatanye bw’abasikare ba UPDF barwanira mu mazi, umutwe udasanzwe (special forces), n’amatsinda ya brigade za 222 na 301 z’ingabo zirwanira ku butaka mu gikorwa cyari cyapanzwe neza mu masaha ya nijoro.”

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko UPDF yakomeje ivuga ko abishwe ari bamwe mu bagize uruhare mu gitero cyahitanye ba mukerarugendo, ariko ko igikorwa gikomeje cyo gushakisha no gutsemba abagize ako gatsiko ka ADF bose bakoze ubwo bwicanyi.

ADF ni umutwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarisi ya Congo.

Mu bihe bitandukanye wakunze kuvugwa mu bwicanyi bwibasira abaturage ba Uganda ndetse no muri Congo.

Kuri ubu hashyizweho gahunda y’ubufatanye mu bya gisirikare yo kurwanya uyu mutwe ihuriweho n’igisirikare cya Uganda (UPDF) n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42