Kigali: Hatashywe Sitasiyo 22 zipima imiterere y’ikirere zizifashishwa mu kubaka ibikorwa remezo

Kigali: Hatashywe Sitasiyo 22 zipima imiterere y’ikirere zizifashishwa mu kubaka ibikorwa remezo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2023, Umujyi wa Kigali watashye ku mugaragaro sitasiyo 22 (Hydrometeorological Stations) zipima imiterere y’ikirere n’ingano y’amazi, ubuyobozi bw’uyu Mujyi bushimangira ko bwizeye ko sitasiyo zatashywe zizafasha abaturage kumenya imiterere y’ikirere ndetse no mu iganamigambi ryo kubaka ibikorwa remezo.

Igikorwa cyo gutaha izi Sitasiyo cyahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’Imijyi (World City Day).

Muri izi sitasiyo 22 zatashywe harimo 7 zipima imiterere y’ikirere na 15 zipima aho ingano y’amazi igeze (Water Level).

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru yavuze ko ibi bikorwa bije ari ingenzi kuko bizatanga amakuru ku mihandagurikire y’ikirere afasha abaturage kubungabunga ubuzima bwabo ariko by’umwihariko mu kubungabunga ibikorwa remezo byubakwa.

Yagize ati: ’’Mu by’ukuri kugira amakuru ku uko ikirere giteye, bituma umuturage ategura guhunda neza ndetse bikamufasha no kumenya imyambaro yambara kuri uwo munsi, ariko by’umwihariko ku bigendanye n’imitunganyirize y’Imijyi n’imyubakire, ibi bikorwa remezo bizafasha ku bategura imishinga y’ubwubatsi ndetse no ku bayiga, mbere y’uko batanga impushya zo kubaka.

Kuko ibi bikorwa remezo bizadufasha kubona amakuru ku bigendanye n’umuyaga, n’urumuri kuko ibi ni ibintu by’ingenzi umuhanga yitaho iyo arimo gukora inyigo y’inyubako.

Iyo hatabaye ku byitaho ni hahandi uzasanga inyubako zimwe na zimwe abantu bazibamo zikabagiraho ingaruka mu kurwara amaso, zikabagiraho ingaruka ku mihumekere, kubera ko inyubako mu kuyubaka ntihigeze hitabwa mu kureba aho umuyaga cyangwa urumuri bizafata icyerekezo muri icyo gice’’.


Mu myaka 30 ishize, Umujyi wa Kigali wagiye urangwa n’ubwiyongere bw’abawutuye ku kigero cyo hejuru bikagira ingaruka ku mikoreshereze y’ubutaka. Ubutaka bunini butuweho ibi bigatiza umurindi imivu y’amazi n’inzuzi igihe imvura iguye ndetse hamwe na hamwe bigatera isuri n’inkangu byangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

Umujyi wa Kigali ubitewemo inkunga na Banki y’Isi bashyizeho ubupimiro bw’ibinyabihe 22 mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gupima imiterere y’ikirere mu Mujyi wa Kigali n’ingano y’aho amazi ageze.

Ni ibipimo Umujyi wa Kigali wemeza ko bizifashishwa mu igenamigambi ry’umujyi harimo nko mu mitunganyirize y’Imijyi, itegurwa ry’ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka, gukora inyigo z’ibikorwa remezo biramba ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

By’umwihariko kandi ubu bupimiro buzafasha mu bushakashatsi mu bijyanye no kwiyongera k’ubushyuhe no mu mihindagurikire y’ibihe.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44