U Rwanda na Venezuela byakuriyeho Visa abatunze Pasiporo za Dipolomasi, iz’akazi n’izihariye 

U Rwanda na Venezuela byakuriyeho Visa abatunze Pasiporo za Dipolomasi, iz’akazi n’izihariye 

Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda na Repubulika ya Venezuela byasinyanye amasezerano yo gukuriraho Visa abatunze Pasiporo za Dipolomasi, Pasiporo z’Akazi n’izindi zose zidasanzwe. 

Amasezerano yashyizweho umukono nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent yakiriye mu Biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Venezuela Yván Gil Pinto. 

Minisitiri Yván Gil Pinto yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, akaba yaje mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi. 

U Rwanda na Venezuela byatangiye kugirana umubano mu bya dipolomasi ku wa 18 Kanama 1981 mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umubano n’ubwumvikane bw’ibihugu byombi.

Ku wa 7 Ukuboza 2010, Guverinoma zombi zasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bikorwa byo guhana inama.

Muri Nzeri uyu mwaka Perezida Nicolás Maduro, yagiranye  ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo bahuriraga mu nama ya G77 yabereye muri Cuba, bemeranywa kurushaho gukorana mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

U Rwanda na Venezuela byemeranyijwe kwihutisha ubutwererane mu nzego z’uburezi, ubwikorezi, ubukerarugendo, umuco n’izindi zitandukanye.

Kuri uyu wa Gatatu nanone, Minisitiri Yván Eduardo Gil Pinto yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48