Korali Christus Regnat yateguje indirimbo zikumbuza abantu ibihe n’amateka

Korali Christus Regnat yateguje indirimbo zikumbuza abantu ibihe n’amateka

Mu gihe habura iminsi 17 ngo Korali Christus Regnat ikorera kuri Paruwasi Regina Pacis, itaramire abakunzi bayo mu gitaramo Cyiswe ‘I Bweranganzo Concert’, yateguje indirimbo zikumbuza abantu ibihe n’amateka.

Igitaramo gitegerejwe na benshi tariki 19 Ugushyingo 2023, Saa kumi z’umugoroba muri Camps Kigali.

Bizimana Jérémie, Umuyobozi w’indirimbo akaba n’umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe gutegura igitaramo, yahamirije Imvaho Nshya ko imyiteguro igeze ku musozo.

Bizimana avuga ko abakunzi ba Korali Christus Regnat bakwiye kwitega ko igitaramo kizarangwa n’umuziki unoze kandi utagendera ku byiciro by’imyaka.

Akomeza agira ati “Ni ukuvuga ko buri wese azisanga muri iki gitaramo yaba abato, abari mu myaka yo hagati, abakuru ndetse n’abasaza”.

Yijeje ko ibindi abakunzi ba Korali Christus Regnat bakwitega ari urusobe rw’amajwi aryoshye kandi agera ku mutima.

I Bweranganzo ni igitaramo kizaba kigizwe n’indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye kandi zanditse amateka mu muziki.

Yagize ati “Mu gitaramo I Bweranganzo tuzaririmba indirimbo zikumbuza abantu ibihe n’amateka, kubahiriza igihe n’imitegurire inoze”.

Yongeraho ko abazitabira igitaramo ari bo bazaba abatangabuhamya b’ibyo biboneye kandi bumvise.

Yongeraho ati “Muri make agaseke karapfundikiye, tuzakabapfundurira ku munsi nyirizina!”.

Kugeza ubu, amatike yo kwinjira yashyizwe ku isoko, aho imyanya isanzwe ari 5,000 Frw, imyanya y’icyubahiro ni 10,000 Frw n’ah’ibihumbi 20. Ni mu gihe ameza y’abantu batandatu ari 150,000 Frw.

Ubuyobozi bwa Korali Christus Regnat buherutse gutangaza ko igitaramo ‘i Bweranganzo’ kizaririmbamo umuhanzi Joshua uzwiho kuririmba indirimbo zisingiza Imana mu njyanama gakondo.

Korali Christus Regnat yamenyekanye cyane mu ndirimbo; Mama Shenge, Kuzwa Iteka, n’izindi.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25