Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye isiganwa rya Formula 1 rya Qatar Grand Prix ryabereye ku kibuga cya Lusail International Circuit, ryegukanwa n’Umutaliyani Kimi Antonelli, uherutse kwegukana Shampiyona y’Isi ya 2026.
Ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, ni bwo iri siganwa ryabereye muri Qatar, rikaba ryari irya 22 muri 23 yari ateganyijwe muri shampiyona y’uyu mwaka.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko i Doha muri Qatar, yari mu banyacyubahiro n’abandi bakunzi b’imikino y’imodoka bakurikiye iri rushanwa rikurikirwa n’abatari bake hirya no hino ku Isi.
Kimi Antonelli ukinira ikipe ya Mercedes ni we wegukanye umwanya wa mbere, asoza intera y’isiganwa mu gihe cya mbere kurusha abandi, akurikirwa na mugenzi we bakinana George Russell, mu gihe Oscar Piastri wa McLaren yabaye uwa gatatu.
Max Verstappen wa Red Bull yaje ku mwanya wa kane, akurikirwa na Lando Norris wa McLaren.
Iki gikombe cya Qatar cyabaye icya 10 Antonelli yegukanye muri uyu mwaka w’imikino, bikomeza kwemeza umwanya we mu mateka ya Formula 1, nyuma yo no kwegukana Shampiyona y’Isi ya 2026.
Uyu musore w’Umutaliyani w’imyaka 20 yegukanye ibindi bikombe muri uyu mwaka mu masiganwa yabereye mu Bushinwa, mu Buyapani, i Miami, muri Canada, muri Monaco, mu Bubiligi, mu Butaliyani, muri Espagne no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
**U Rwanda rugiye kwakira Formula 1 nyuma y’imyaka isaga 30 idakinirwa muri Afurika**
Perezida Kagame yitabiriye iri siganwa mu gihe u Rwanda ruherutse kugirana amasezerano y’imyaka 10 na Formula 1 yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, rizaba ribereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993.
Aya masezerano yatangajwe ku wa 13 Ukwakira 2026, ateganya ko u Rwanda ruzakira iri rushanwa mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, nyuma yo kubaka ikibuga cyabugenewe mu Karere ka Bugesera.
Icyo kibuga giteganyijwe kubakwa ku rwego rwa FIA Grade 1, ari rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.
Uyu mushinga uzaba uyobowe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ukaba uzahuzwa n’ibikorwa by’ubukerarugendo, siporo, ibikorwa remezo n’ishoramari.
Formula 1 yatangaje ko aya masezerano azatuma isiganwa rikomeye kurusha ayandi yo gusiganwa mu modoka rigaruka muri Afurika nyuma y’imyaka isaga 30. Ubushize ryari ryabereye muri Afurika y’Epfo mu 1993, kuri Kyalami Circuit.
Uretse Afurika y’Epfo, Maroc na yo yigeze kwakira isiganwa rya Formula 1 mu 1958, bivuze ko u Rwanda ruzaba igihugu cya gatatu cyo muri Afurika cyakiriye iri rushanwa mu mateka ya Shampiyona y’Isi ya Formula 1.
Mu butumwa yatanze ubwo hatangazwaga aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashaka kugarukira ku kwitabira amarushanwa akomeye ku Isi gusa, ahubwo ko rushaka kugira uruhare mu kuyateza imbere no gufasha Afurika kugira umwanya ukomeye muri siporo mpuzamahanga.
Yagaragaje kandi ko kwakira iri rushanwa bizatanga amahirwe ku rubyiruko rw’Abanyafurika, haba mu bijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga, imyuga n’ubucuruzi bifitanye isano na siporo y’imodoka.
Ku ruhande rwa Formula 1, Umuyobozi Mukuru wayo, Stefano Domenicali, yavuze ko amasezerano yagiranye n’u Rwanda ari intambwe ikomeye mu mugambi wo kugarura iri rushanwa muri Afurika mu buryo burambye.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE