Mu gihe Akarere k’Ibiyaga Bigari kagihanganye n’ingorane gashyirwamo n’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abarimo abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo uharanira kuramba mu byaha bitanga isura y’uburyo bigoranye kuwurandura mu gihe ufite ibikorwa n’ubucuruzi mpuzamahanga ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Lt. Col. Demob Mpakaniye Emilien wahoze ari umurwanyi mu mutwe wa FDLR, avuga ko uyu mutwe winjiza amafaranga menshi mu buhinzi n’ubucuruzi bw’urumogi, ukayakoresha mu gutunga abarwanyi no gukomeza ibikorwa byawo by’iterabwoba no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere.
Ubuhinzi n’ubucuruzi bw’urumogi biri mu bikorwa uyu mutwe witwaje intwaro ukoresha mu gushaka ubushobozi bw’amafaranga, ukagura ibikoresho bya gisirikare ndetse ugakomeza ibikorwa byawo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Lt. Col. Demob Mpakaniye Emilien, avuga ko yakoze imirimo itandukanye muri uwo mutwe, irimo n’iyo gushakisha amafaranga awufasha gukomeza ibikorwa byawo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, yasobanuye byimbitse uburyo urumogi ruri mu bihingwa byinjiriza FDLR amafaranga menshi, kuko ruhingwa mu bice bitandukanye uyu mutwe ukoreramo, kuva mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Urumogi ni kimwe mu bintu FDLR ikuramo amafaranga menshi. Ruhingwa mu bice bitandukanye ifitemo ibirindiro, kandi si ubuhinzi bukorwa n’abantu ku giti cyabo gusa, kuko n’abasirikare bajya guhinga, bagasarura umusaruro ukajya mu mutungo w’umutwe wa FDLR.”
Urumogi ruhingwa ku buso bunini mu birindiro bya FDLR
Mpakaniye avuga ko mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, ubuhinzi bw’urumogi bukorerwa mu duce twa Kalehe, mu bice bihana imbibi na Walikale ndetse no muri Walikale ubwayo.
Avuga ko urumogi rumaze gusarurwa rutwarwa mu bindi bice, by’umwihariko muri Shabunda, aho avuga ko ari hamwe mu hantu rucururizwa ku bwinshi.
Yagize ati: “Urumogi ruhingwa ku buso bunini, ku buryo hari n’aho baruvanga n’ibindi bihingwa. Iyo rusaruwe, hari inzira zikoreshwa mu kurujyana ahandi kugira ngo rugere ku bacuruzi.”
Yongeraho ko no muri Kivu y’Amajyaruguru hari ibice byinshi byahariwe ubu buhinzi, birimo Kazaroho, Kishishe, Kirama na Dinja, ndetse n’ahandi FDLR ifite ibirindiro.
Asobanura ko muri ibyo bice hari abasirikare boherezwa gukora ubuhinzi bw’urumogi, umusaruro ukava mu mirima ukajya mu bubiko bw’umutwe.
Mpakaniye avuga ko ubutaka bukoreshwa muri ubwo buhinzi bushobora kurenga hegitari 5 000. Yongeraho ko umufuka w’urumogi ushobora kugurishwa amadolari y’Amerika arenga 100, mu gihe umusaruro wa hegitari imwe ushobora kugera kuri toni imwe.
Yagize ati: “Urumogi ni igihingwa cyinjiza amafaranga menshi. Iyo urebye ubuso buhingwaho n’igiciro cy’umusaruro, ubona ko ari ubucuruzi bushobora kwinjiriza FDLR amafaranga menshi cyane buri mwaka.”
Avuga ko amafaranga ava muri ubwo bucuruzi agira uruhare mu gutunga umutwe no gukomeza ibikorwa byawo, nubwo atari bwo buryo bwonyine ukoresha mu gushaka ubushobozi bw’amafaranga.
Abakobwa mu bucuruzi bw’urumogi no mu butasi
Mpakaniye avuga ko mu buryo FDLR ikoresha mu kugeza urumogi ku masoko harimo no gukoresha abakobwa bakiri bato, bamwe bakoherezwa mu bikorwa byo kurucuruza, abandi bagakoreshwa mu gushaka amakuru.
Avuga ko bamwe muri bo begera abasirikare b’ingabo za RDC (FARDC), bakabacururiza urumogi, mu gihe abandi bashobora gukoreshwa mu kugirana umubano n’abantu umutwe ushaka gukuraho amakuru.
Yagize ati: “Hari abakobwa boherezwa gushaka amasoko y’urumogi, ariko si ubucuruzi gusa baba bagiyemo. Hari n’abo bakoresha mu butasi, bakegera abasirikare ba FARDC kugira ngo babone amakuru y’ibibera muri ibyo bice.”
Akomeza avuga ko hari n’abakobwa bamwe bivugwa ko batangwa nk’impano ku bantu bashaka gukururira mu bikorwa by’umutwe, ibintu avuga ko bibashyira mu buzima bugoye.
Ku bwe, ibyo bikorwa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abo bakobwa, zirimo gutangira gukoresha ibiyobyabwenge bakiri bato, gutwara inda zitateganyijwe, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati: “Abakobwa bashyirwa muri ibyo bikorwa bahura n’ibibazo byinshi. Hari abatangira gukoresha ibiyobyabwenge bakiri bato, abandi bagatwara inda batarageza igihe cyo kubyara, hakaba n’abagira ihungabana kubera ubuzima baba barimo.”
Ibyo avuga bigaragaza ko, uretse uruhare ubucuruzi bw’urumogi bushobora kugira mu kwinjiriza FDLR amafaranga, bushobora no kujyana no guhonyora uburenganzira bw’abakobwa n’abana biganjemo Abanyarwanda bavukiye mu mashyamba ya Congo ku babyeyi bafashwe bugwate.
Ingaruka ku basirikare no ku baturage
Mpakaniye avuga ko n’abarwanyi ba FDLR bagira ingaruka zo kugira uruhare mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’urumogi, kuko bamwe bashobora kugira ibibazo bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge ihurirana n’imibereho yo mu mashyamba.
Avuga kandi ko abasirikare ba FARDC bakorana n’uyu mutwe mu bikorwa bimwe na bimwe bashobora kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Hari aho ubona abasirikare bareka inshingano zabo zo kurinda abaturage, ahubwo bakabica, bakabasahura cyangwa bakabakorera ibindi bikorwa bibabangamira. Ibyo bituma abaturage batakaza icyizere cy’abagomba kubarindira umutekano.”
Mpakaniye anavuga ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’imyumvire ishingiye ku rwango rushingiye ku bwoko gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye by’umutekano mu Karere.
Uko Mpakaniye yisanze muri FDLR n’uko yatashye
Mpakaniye avuga ko yavukiye mu Karere ka Karongi mu 1974, akaba yarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo gihe yigaga ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo mu mashuri yisumbuye i Kibisabo, mu yahoze Komini ya Karago muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
Avuga ko amaze guhungira muri RDC, yabanje kuba mu nkambi ya Kamanyola. Nyuma y’isenywa ry’inkambi zo muri icyo gihugu mu 1996, yaje kujya mu mashyamba ya Masisi.
Aho ni ho avuga ko yinjiye muri ALIR mu 1998, nyuma akomereza mu mashuri ya gisirikare, ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant mu mu mutwe wa FDLR mu mwaka wa 2 000.
Mu gihe yari muri uwo mutwe, avuga ko yakoze imirimo itandukanye, irimo n’ibijyanye no gushaka amafaranga n’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa bya gisirikare.
Mpakaniye avuga ko yaje gufata icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda, ubu akaba yarasubiye mu buzima busanzwe, ndetse n’umuryango we ukaba warafashijwe gutahuka.
Asobanura ko imwe mu mpamvu zamufashije kwirinda gukoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge ari indangagaciro yakuranye mu muryango we, aho avuga ko batari bafite umuco wo kunywa itabi n’inzoga.
Yishimira ko nyuma yo gutahuka yakiriwe, agahabwa amahirwe yo kongera kubaka ubuzima bwe, agasaba abo bakoranye bakiri mu mashyamba ya Congo guhindukira bagatahuka kuko u Rwanda rukibategeye amaboko.
Yagize ati: “Ndasaba abasirikare bakiri mu mashyamba gutahuka, kuko natwe twahoranye ubwoba bw’uko tuzagirirwa nabi tugeze mu Rwanda. Ariko iyo uje ugasanga urakiriwe, ukabona ko ushobora gukomeza ubuzima bwawe, urumva ko nta mpamvu yo gukomeza kubaho mu ntambara.”
Akomeza avuga ko kuba yarabaye umusirikare mukuru muri FDLR ariko agatahuka agatangira ubuzima bushya, bikwiye kubera abandi urugero, ati: “Niba narabaye umusirikare mukuru muri FDLR, nkaza mu Rwanda nkakirwa, umusirikare muto se we yakumva ko atashobora gutahuka? Icyo nabasaba ni ukureka intambara bagataha, kuko imyaka myinshi bamaze mu mashyamba ntacyo yabamariye.”
Yasabye by’umwihariko abakoloneli avuga ko bagifite inshingano muri uwo mutwe, barimo Kubwayo na Marius, ndetse n’abandi bakiri mu mashyamba, gufata icyemezo cyo gutahuka.
Ati: “Abenshi bagiye mu mashyamba bakiri abasore, ariko ubu imyaka yarashize barashaje. Bakwiye kwibaza niba bazakomeza gutegereza kugeza ryari. U Rwanda ni cyo gihugu cyabo, kandi ni ho bashobora kongera kubaka ubuzima bwabo.”
Mpakaniye asanga gukomeza intambara muri RDC bidakemura ibibazo by’Abanyarwanda n’Abanyekongo, ahubwo bikomeza kugira ingaruka ku mutekano n’iterambere ry’abaturage b’icyo gihugu.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE