Ibipimo by’iteganyagihe bifasha guha inzu icyerekezo gikwiye – Dr Mpabwanamaguru

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 1, 2023
  • Hashize amezi 4
Image

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yavuze ko kimwe mu bigoranye ari ukubona amakuru y’iteganyagihe mu buzima bwa buri munsi.

Ibi ngo ni ukugira ngo abaturage bashobore gukora gahunda ihamye y’umunsi, igihembwe n’umwaka.

Bijyana no mu gihe cy’ikorwa ry’ibishushanyombonera n’inyigo z’inzu, ingano n’icyerekezo cy’umuyaga, umwuka, icyerekezo cy’amahuhwezi n’ingano by’imvura kugira ngo inyigo zikorwa zibe zirambye kandi zifite ubudahangarwa.

Dr Mpabwanamaguru yagize ati “Ibipimo by’iteganyagihe bifasha uhanga inyubako guha inzu icyerekezo gikwiye.

Bituma igira urumuri n’umwuka ku bwa kamere ndetse bagatuma n’uwubaka, yubaka inzu irambye kandi yuje ubudahangarwa.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 1, 2023
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE