IMF yemereye u Rwanda inkunga y’asaga miliyari 52 Frw
U Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) bumvikanye ku isuzuma rya mbere rya gahunda y’u Rwanda yo kubona inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto. Ni ubwumvikane buteganya ko u Rwanda rushobora kubona inkunga y’asaga miliyari 52 z’amafaranga y’u Rwanda, hafi miliyoni 35,7 z’Amadolari ya Amerika, akazatangwa nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF. Ni nyuma y’uko ubukungu bw’igihugu bugaraje ibipimo byiza, aho bwazamutse ku gipimo cya 9,7% mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2026. Ubu bwumvikane buje nyuma y’uko u Rwanda rwageze ku ntego z’ibipimo by’ubukungu bwiyongera zari ziteganyijwe kugerwaho mu mpera za Kamena 2026, muri gahunda rufitanye na IMF. Aya mafaranga azaba ari igice cya mbere u Rwanda ruzahabwa muri gahunda y’amezi 38 y’inguzanyo y’igihe giciriritse itangwaho inyungu nto (ECF), yemejwe…
6 Ukwakira 2026 Saa 17:17






































