MIGEPROF yasabye guhagurukira abahishira abasambanya abana

MIGEPROF yasabye guhagurukira abahishira abasambanya abana

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye Abanyarwanda kureka ingeso yo guhishira no kumvikana n’abantu basambanya abana, ahubwo bakajya batanga amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibyo byaha bakurikiranwe n’amategeko.

Ibi byagarutsweho mu nama MIGEPROF yagiranye n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane irikorerwa abana, mu gihe u Rwanda rwifatanya n’isi kwizihiza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Wiceceka! Rwanya Isambanywa ry’Abana”, igamije gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kumenyekanisha no gukumira iki cyaha, aho kugihishira cyangwa kugikemura mu buryo butuma ugikoze adakurikiranwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana yavuze ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye gihungabanya ubuzima bwe, icyizere n’iterambere rye, ndetse kikaba gishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza he.

Yagize ati: “Umwana wese usambanyijwe aba ahungabanyirijwe ubuzima, icyizere cye kigakomereka, inzozi ze n’ejo hazaza he bigashyirwa mu kaga.”

Yasabye abaturage kureka umuco wo kumvikana n’abakoze iki cyaha cyangwa kunga imiryango mu buryo buhishira ukuri, ahubwo bagatanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo abagikoze bahanwe hakurikijwe amategeko.

Minisitiri Uwimana yashimangiye ko umwana wahohotewe agomba kwihutira kugezwa kuri Isange One Stop Center, aho ahabwa ubufasha bukenewe, burimo ubuvuzi, ubujyanama n’ubundi bufasha bumufasha guhangana n’ingaruka z’ihohoterwa.

Yakanguriye kandi ababyeyi, abarimu n’abandi bantu bose bakorana n’abana kubatega amatwi, kubereka urukundo no kubakurikirana kugira ngo babashe kubona hakiri kare ibimenyetso by’ihohoterwa, anashishikariza abana kudatinya kuvuga igihe bahuye n’ikibazo.

MIGEPROF yasabye abagabo n’abahungu kugira uruhare rugaragara mu guhindura imyumvire n’imyitwarire ibangamira umutekano w’abagore n’abana. Yanashimangiye ko inzego z’ibanze, iz’ubuzima, iz’umutekano n’ubutabera zikwiye gutanga ubufasha bwihuse kandi bwuzuye, hubahirizwa uburenganzira n’icyubahiro by’uwahohotewe.

Mupiganyi Appollinaire, Umuryango Transparency International Rwanda, yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe kuri ruswa ishingiye ku gitsina, bugaragaza ko iki kibazo kigaragara mu nzego zitandukanye.

Uyu muryango wasabye inzego zose kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina, kuko ari imwe mu nzira zishobora gukoreshwa mu guhohotera abantu no kubambura uburenganzira bwabo.

Iyi nama yabaye umwanya wo kwibutsa ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bidakwiye kugarukira ku bukangurambaga bw’iminsi 16 gusa, ahubwo bisaba ubufatanye buhoraho bw’imiryango, inzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abaturage muri rusange.

Ubutumwa bw’ingenzi ni uko gusambanya umwana atari ikibazo cy’umuryango umwe cyangwa uwahohotewe gusa, ahubwo ari icyaha kigomba kumenyeshwa inzego zibishinzwe kugira ngo umwana arindwe, ahabwe ubufasha kandi uwagikoze abiryozwe.

Inama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye
Mupiganyi Appolinaire yakomoje kuri raporo yerekana ishusho yo guhohotera abana mu Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  2. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57
  3. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11
  4. Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18 25 Ugushyingo 2026 Saa 18:47
  5. Inganda 3 z’icyayi cy’u Rwanda zahawe ibyangombwa byo kutangiza ikirere 25 Ugushyingo 2026 Saa 17:23