Kinshasa: Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu nama ku mahoro n’umutekano

Kinshasa: Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu nama ku mahoro n’umutekano

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente ari mu Bakuru b’Ibihugu n’abandi bayobozi bahuriye mu nama ya 10 yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro, Umutekano n’Ubutwererane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Rwanda) no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, iteraniye i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa RDC.

Dr. Ngirente yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri iyo nama ibaye ku nshuro ya 10 itegurwa n’Urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyiriweho umukono i Addis Abeba muri Ethiopia agamije amahoro, umutekano n’ubufatanye hagati ya RDC n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.  

Iyo nama yanitabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat, n’abayobozi ku rwego rwo hejuru bahagarariye Abakuru b’Ibihugu bamwe na bamwe batabashije kuyibonekamo.

Perezida wa RDC Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo wanashyikirijwe inshingano zo kuyobora uru rwego, yagaragaje ko nyuma y’imyaka 9 aya masezerano y’i Addis Abbeba ashyizweho umukono, hari impinduka nyinshi zabaye mu bufatanye bwa RDC n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

By’umwihariko yagarutse ku ngufu zishyizwe mu kurwanya imitwe ihungabanya umutekano muri ibi bihugu byo mu Karere cyane ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Mussa Faki Mahamat, yashimye uburyo ibihugu byo muri aka karere bigenda bikemura ibibazo birimo ibyo kutumvikana mu rwego rwa politiki, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku mipaka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25