U Rwanda rwashimangiye ko rudateganya kuva muri OIF

U Rwanda rwashimangiye ko rudateganya kuva muri OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko u Rwanda rudateganya kuva mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ashimangira ko rutigeze rufata icyemezo nk’icyo nubwo hari ibibazo byagaragaye mu biganiro bijyanye n’ubuyobozi bwawo.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo France 24, nyuma y’inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Phnom Penh muri Cambodia, aho u Rwanda rwemeye ko Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Louise Mushikiwabo, akomeza kuyobora mu gihe cy’amezi 12 nyuma y’impaka nyinshi zari zishingiye ku matora.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko icyo cyemezo ari ubwumvikane bwatanzwe n’u Rwanda mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo byari byavutse, ashimangira ko ayo mezi 12 atari igihe cy’inzibacyuho, ahubwo ko Mushikiwabo azakomeza inshingano ze afite ububasha bwose bujyana n’umwanya ayoboye.

Ati: “Icyo ni igisubizo cy’ubwumvikane cyatanzwe n’u Rwanda kugira ngo ikibazo cyari cyavutse kibonerwe umuti. Ubwo bwumvikane twemeranyijeho buteganya ko Umunyamabanga Mukuru uriho ubu akomeza manda ye mu gihe cy’andi mezi 12.

Icyo ni igihe cy’inshingano zisesuye, aho akomeza gukora afite ububasha n’uburenganzira byose bigenerwa uwo mwanya. Nta na rimwe muri ubwo bwumvikane havugwamo iby’inzibacyuho, ahubwo havugwamo gutera imbere k’Umuryango.”

Yunzemo ati: “Muri ayo mezi 12, Madamu Mushikiwabo azatangiza amavugurura ajyanye n’imigendekere y’amatora, ashingiye ku mpungenge abakuru b’ibihugu bagaragaje ku buryo amatora akorwa. Hazanavugururwa uburyo imyanya izajya isimburana hagati y’uturere dutandukanye, ndetse harebwe n’uko igihe umuntu amara kuri uwo mwanya cyajya kigira igihe ntarengwa.”

Ku bijyanye n’umwuka utari mwiza wagaragaye hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Nduhungirehe yavuze ko yatunguwe n’ibaruwa Macron yandikiye Perezida Kagame, asaba ko ibihugu byombi byakura abakandida babyo mu bahataniraga kuyobora OIF.

Yagaragaje ko icyo cyifuzo kitari gikwiye kuko Louise Mushikiwabo n’abandi bakandida bari bafite uburenganzira bwo kwiyamamaza hakurikijwe amategeko agenga uwo muryango.

Yavuze ko u Bufaransa bwatangiye gushyira igitutu ku bihugu bishyigikiye u Rwanda no kuri rwo ubwarwo mu byumweru bishize, cyane cyane nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, i Kinshasa n’urwa mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba, i Paris.

Nduhungirehe yanenze uburyo u Bufaransa bwitwaye muri ibyo biganiro, avuga ko bugaragaza imyumvire yo gushyira imbere ibyifuzo n’imyanzuro yabwo kurusha kubahiriza imyanzuro ya politiki y’ibindi bihugu.

Yagize ati: “Madamu Mushikiwabo amaze hafi umwaka ari umukandida kuri uwo mwanya. Kandi kandidatire ye yari izwi ndetse n’u Bufaransa buyizi. Nta na rimwe bwigeze bugaragaza ko butayishyigikiye cyangwa ko hari icyo buyinenga. Mu byumweru bishize ni bwo u Bufaransa bwatangiye gushyira igitutu ku bihugu bishyigikiye u Rwanda, ndetse no kuri rwo ubwarwo. By’umwihariko, ibi byatangiye nyuma y’uruzinduko rwa Jean-Noël Barrot i Kinshasa n’urwa Thérèse Kayikwamba i Paris.”

Yakomeje ati: “Ubutumwa bwanditse Perezida Macron yoherereje Perezida Kagame bwarantunguye, kuko nta gihe na kimwe Perezida Macron yari yarigeze aganira na Perezida Kagame kuri icyo kibazo mu buryo butaziguye. 

Aba bayobozi bombi bamaze igihe bavugana mu buryo butaziguye, ariko twatunguwe no kwakira ibaruwa isa n’aho iha Perezida Kagame gasopo ya nyuma, imusaba kwemera ko ibihugu byombi bikura abakandida babyo mu irushanwa ryo guhatanira uwo mwanya.

Ibyo ntibyemewe, kuko Madamu Mushikiwabo n’abandi bakandida bari bafite uburenganzira bwo kwiyamamaza hakurikijwe amategeko agenga iryo huriro. 

Ubwo ni uburyo bwo gukoresha igitugu bwagakwiye kuba bwarasigaye mu bihe byashize, kandi ntitubwemera. Ibyo bikorwa bigaragaza ko u Bufaransa bugifite imyumvire y’uko imyanzuro yabwo n’ibyifuzo byabwo ari byo bigomba kurusha agaciro imyanzuro ya politiki y’ibindi bihugu.”

Ku kibazo cyo kuba u Rwanda rushobora kuva muri OIF, Minisitiri Nduhungirehe yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko nta na rimwe rwigeze rutangaza ko rufite umugambi wo kuwuvamo.

Yavuze ko ahubwo ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ku mugaragaro ko ishobora kuva muri uwo muryango mu gihe Louise Mushikiwabo yaba yongeye gutorerwa kuyobora.

Yongeyeho ko abona Perezida Macron yaragaragaje intege nke mu kwemera igitutu cya RDC, ashimangira ko bidakwiye ko igihugu kimwe gishyira umuryango mpuzamahanga wose mu bibazo bitewe n’ibyo kitishimiye.

Ati: “Ntibyemewe ko igihugu kiri mu muryango gifata umuryango wose ho ingwate, kikawushyiraho igitutu.”

Yagaraje ko bibabaje kuba u Bufaransa na Perezida Macron baremeye icyo gitutu cya RDC, ariko ashimangira ko ibyo bibazo bidahindura umusanzu w’u Rwanda muri OIF.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwand,a Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko u Rwanda rudateganya kuva mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Itorero Inganzo Ngari mu kwigisha imbyino gakondo mu mashuri abanza 20 Ugushyingo 2026 Saa 11:30
  2. Musanze: Ibyobo bifata amazi byagabanyije imyuzure mu baturage 19 Ugushyingo 2026 Saa 18:05
  3. Ngoma: Bahangayikishijwe n’icyonnyi cya nkongwa y’ibigori kitagikangwa n’umuti 19 Ugushyingo 2026 Saa 17:35
  4. Israel Mbonyi yagaragaje impamvu atarabasha gutaramira muri Stade Amahoro 19 Ugushyingo 2026 Saa 16:53
  5. U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo mu Australia 19 Ugushyingo 2026 Saa 13:17