Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda

Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda

Umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’abahinzi bugamije isoko (AGRIFOP), wagaragaje ko gukangurira abahinzi gukurikiza ubuhinzi bwa kinyamwuga n’amabwiriza y’ubuziranenge, uhereye ku guhitamo imbuto kugeza ku gusarura no kubika umusaruro, byafasha kugabanya igihombo cy’umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Agrifop, Safari Jean Bosco, yavuze ko ubumenyi buke ku mihingire myiza n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro biri mu bituma umusaruro w’abahinzi utagera ku isoko wujuje ibisabwa, bityo bamwe bakawuburira isoko cyangwa ukangirika.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, mu biganiro nyunguranabitekerezo by’iminsi ibiri byateguwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), bigamije gushakira hamwe ibisubizo byakongera umutekano w’ibiribwa mu Rwanda.

Ibyo biganiro byitabiriwe n’inzego za Leta, ibigo bishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge, abafatanyabikorwa mu iterambere, abafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa umushinga KUNGAHARA, abikorera, abashakashatsi, imiryango ihagarariye abahinzi n’abahagarariye abaguzi.

Safari yavuze ko kutubahiriza amabwiriza y’imihingire myiza bituma abahinzi bahomba, haba igihe umusaruro wangiritse kubera uburyo wasaruwe cyangwa wabitswe, ndetse n’igihe ugejejwe ku isoko ukangwa kubera kutuzuza ibisabwa.

Yagize ati: “Kudahinga hubahirizwa ubuziranenge, uretse no kutabona isoko, iyo udakurikije imihingire myiza urahomba cyane. Iyo usaruye nabi ukabika nabi wa musaruro, ubushakashatsi bwagaragaje ko umuhinzi adakurikije ayo mabwiriza ahomba nibura 40% by’umusaruro yari kubona iyo ayakurikiza.”

Yongeyeho ko hari igihe umusaruro ugejejwe ku isoko wangwa kubera ko utujuje ibisabwa, nyamara umuhinzi akaba adashobora kuwurya wose ngo awumare, bityo ukangirika.

Safari yavuze ko no gukoresha imiti yica udukoko itemewe cyangwa kuyikoresha nabi bishobora gutuma umusaruro wangwa ku masoko yo mu mahanga.

Ati: “Urugero, iyo usaruye urusenda rungana na toni eshanu ukarujyana i Burayi, bakarwanga kubera ibisigazwa by’umuti wateye cyangwa udukoko(Bacteries) twarugiyemo, barawugusubiza kandi bakagusaba kurutwika kugira ngo rutagira undi muntu rugiraho ingaruka. Kurutwika na byo birahenda kurusha amafaranga wari kuzabonera ku isoko.”

Yavuze ko abahinzi bigishwa uburyo bwo guhitamo imbuto z’indobanure, aho bazikura, uko bakoresha ifumbire n’ingano yayo, ndetse n’imiti ikoreshwa mu kurinda ibihingwa indwara n’udukoko. 

Icyakora, yavuze ko hari abatarubahiriza ibyo bigishwa, bagakoresha imiti mu buryo bushobora gushyira ubuzima bw’abaguzi mu kaga.

Yatanze urugero rw’abatera imiti ku bihingwa nk’inyanya bigiye kwera, bagamije kubirinda kwangirika, ariko ntibubahirize igihe giteganyijwe hagati yo gutera umuti no gusarura.

Yasabye abahinzi kujya bubahiriza igihe cyagenwe cyo gusarura nyuma yo gutera imiti, bitewe n’ubwoko bw’umuti n’amabwiriza awugenga, kuko kurya ibihingwa bitarageza igihe cyo gusarurwa byaratewe imiti, bishobora guteza ibibazo by’ubuzima, birimo n’uburozi bukomeye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uruhererekane Nyongeragaciro rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri MINAGRI, Alice Mukamugema, yavuze ko Leta ikomeje guhugura abahinzi ku mikoreshereze y’imiti n’inyongeramusaruro, kugira ngo umusaruro wabo ube wujuje ubuziranenge.

Yasobanuye ko ayo mahugurwa akorwa ku bufatanye n’inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Yavuze ko intego ari ukugira ngo umusaruro w’u Rwanda, cyane cyane woherezwa mu mahanga, wujuje ibisabwa ku masoko, bityo abahinzi babone abaguzi kandi igihugu cyinjize amadovize.

Raporo ya MINAGRI y’umwaka wa 2023/2024 igaragaza ko u Rwanda rutakaza hafi 40% by’umusaruro w’ibiribwa buri mwaka bishingiye ku buryo imyaka isarurwa.

 Raporo ya MINAGRI ya 2024/2025 igaragaza ko igihombo cy’ibigori nyuma yo gusarura cyari kuri 13,22% by’umusaruro wabyo.

Ni mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda  yatangaje muri Werurwe 2026 ko raporo y’ubugenzuzi yagaragaje ko igihombo cy’umuceri wangirika mu gihe cy’isarur cyari kuri 12, 4%, naho icy’ibigori kikaba 13, 8%.

Iyo raporo yagaragaje ko ubushobozi bwo kumisha umuceri hakoreshejwe imashini bwari kuri 9%, naho ku bigori bukaba kuri 18%. 

Ububiko bwari bufite ubushobozi bwo kwakira 33% gusa by’umusaruro wose. Byagaragaye kandi ko hafi kimwe cya gatatu cy’ibikorwaremezo byo kumisha umusaruro bitari bikora.

Umuyobozi wa AGRIFOP Safari Jean Bosco yagaragaje icyakorwa ngo abahinzi badakomeza guhomba kubera umusaruro wangirika
Inama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe uruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi Mukamugema Alice yahamije ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu gushikariza abahinzi kwita ku bihingwa kugira ngo bitange umusaruro
Barunguranabitekerezo ku buryo bwo kunoza uruhererakane rw’ibiribwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:29
  2. APR FC yanyagiye Musanze FC ikomeza kuzamuka ku rutonde  25 Ugushyingo 2026 Saa 21:26
  3. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57
  4. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11
  5. Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18 25 Ugushyingo 2026 Saa 18:47