Uganda: Maj Gen Kandiho wakuwe muri CMI yahawe inshingano muri Polisi

Uganda: Maj Gen Kandiho wakuwe muri CMI yahawe inshingano muri Polisi

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yahaye inshingano nshya Maj Gen Abel Kandiho wahoze ari Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare (CMI) agakurwaho mu byumweru bibiri bishize; kuri ubu yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda.

Maj Gen Abel Kandiho, yahawe inshingano za “Chief of Joint Staff of Uganda Police Force” akaba yasimbuye Maj Gen Jack Bakasumba woherejwe kuba Umugenzuzi w’Ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Taliki 25 Mutarama 2022, ni bwo Perezida Museveni yakuye Maj. Gen Kandiho ku buyobozi bwa CMI hashize iminsi mike intumwa ya Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, avuye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano na Uganda.

Maj Gen Kandiho akimara gukurwa ku mwanya w’Umuyobozi wa CMI yasimbujwe Maj Gen James Birungi.

Gukurwa kuri izo nshingano byatumye abasesenguzi mu bya Politiki babihuza n’urwo ruzinduko rw’umuhungu wa Perezida Museveni, cyane ko Maj. Gen Kandiho yavuzwe mu bikorwa byo gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda badafitanye ikibazo n’u Rwanda bakaba barafashwe nabi n’urwego rwa CMI arubereye umuyobozi.

Abenshi mu Banyarwanda  bagiye bafatirwa muri Uganda bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo abandi bakicwa bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, nubwo hari abandi bagiye barekurwa nyuma yo gusanga

Umuvugizi wa w’Ingabo za Uganda na Minisiteri y’Ingabo Lt Col Ronald Kakurungu, yatangaje ku rubuga rwa Twitter ku wa Kabiri ko impinduka zakozwe na Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda (UPDF).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25