RDC yakuyeho kandidatire y’umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF, ishyigikira uwa Romania

RDC yakuyeho kandidatire y’umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF, ishyigikira uwa Romania

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yakuyeho kandidatire ya Madamu Juliana Amato Lumumba, wari uhataniye umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ishyigikira uwatanzwe na Romania, mu rwego rwo koroshya ibiganiro no gushaka umukandida uhuriweho n’ibihugu byinshi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara i Phnom Penh muri Cambodia, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, RDC yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushaka ubwumvikane no kubungabunga ubumwe bw’ibihugu bigize uyu muryango.

Guverinoma ya Congo yashimiye Juliana Amato Lumumba ku bwitange n’icyerekezo yagaragaje mu gihe yari ahataniye uyu mwanya, ishimangira ko gukuramo kandidatire ye bidakuraho ubushobozi, ubunararibonye cyangwa uruhare rwe muri gahunda yo kuvugurura Francophonie.

RDC yavuze ko mu gihe cyari kirimo kugaragaramo kutumvikana hagati y’ibihugu mu nzira yo guhitamo Umunyamabanga Mukuru mushya, yahisemo gushyira imbere inshingano, ituze n’ubushake bwo kugera ku gisubizo gihuriweho.

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Romania, Congo yemeye gushyigikira Bwana Dacian Cioloș, umukandida watanzwe na Romania akaba yaranabaye Minisitiri w’Intebe wayo. Ubu ibihugu byombi bikaba byiyemeje kumushyigikira mu guhatanira kuyobora uyu muryango.

Iki cyemezo kigamije kwegeranya ibitekerezo by’ibihugu binyamuryango no gushaka umukandida ushobora guhuza inyungu zabyo, mu gihe Francophonie ihanganye n’ibibazo bitandukanye bisaba ubuyobozi bufite ubushobozi bwo guhuza no guteza imbere ubufatanye.

RDC kandi yibukije ko guhitamo Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie bisanzwe bishingira ku bwumvikane hagati y’ibihugu na za Guverinoma biyigize.

Icyakora, Congo yasabye ko n’abandi bakandida ndetse n’ibihugu bibashyigikiye bagaragaza ubushake bwo kumvikana, kugira ngo hatangwe amahirwe yo kubona umukandida uzashyigikirwa n’ibihugu byinshi.

Iki gihugu cyashimangiye ko kuba cyakuyeho umukandida wacyo kigashyigikira uwa Romania ari intambwe yo gushaka ubwumvikane, ariko ko kugira ngo iyo gahunda igerweho bisaba ko n’izindi mpande zigira uruhare mu gushaka igisubizo rusange.

RDC yakuyeho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba ikiyemeza gushyigikira Dacian Cioloș bishobora guhindura imiterere y’ihiganwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, mu gihe ibihugu bikomeje gushakisha ubwumvikane ku muyobozi uzayobora uyu muryango.

Amatora ateganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo aho hasigayemo abakandida batatu barimo Coumba Bâ wa Morautania, Dacian Cioloș, n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo akaba ari na we uri kuri uwo mwanya kuva mu 2018.

Bitandukanye n’andi matora yabanje, ku nshuro ya mbere, ay’uyu mwaka azaba buri gihugu gitora umukandida, kimuha ijwi rimwe, aho kuba umukandida wumvikanyweho na bose nk’uko byari bimaze igihe bikorwa.

Ku wa 13 Ugushyingo, Mushikiwabo yongeye gushimangira ko yifuza ko amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo aba kandi afite imbaraga zo gukomeza kuyobora uwo muryango.

RDC yemeje ko yakuyemo Kandidature ya Madamu Lumumba Juliana wahataniraga kuyobora OIF
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yerekeje i Yaoundé gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 14 Ugushyingo 2026 Saa 11:28
  2. The Ben yegukanye igihembo muri HiPipo ahigitse abarimo Diamond Platnumz 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:48
  3. Nyagatare: Ibiti bisaga miliyoni 1,3 birimo guterwa byitezweho gukemura ibibazo by’ibicanwa 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:29
  4. Kayonza: Gasarabwayi barashima ko umuhanda wabangamiraga imigenderanire wakozwe 14 Ugushyingo 2026 Saa 08:58
  5. Amavubi yatsinzwe na Mali mu guhatanira kujya muri CAN 2027 13 Ugushyingo 2026 Saa 23:52