Perezida w’u Burundi yakiriye Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda

Perezida w’u Burundi yakiriye Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste na Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha bakiriye Arikiyepisikopi wa Kigali Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda uri mu ruzinduko mu Burundi aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Inama Nkuru z’Abepisikopi mu Rwanda no mu Burundi.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 17 Werurwe ni bwo Antoine Karidinali Kambanda yakiriwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi biherereye mu Ntara ya Gitega aherekejwe n’abepisikopi bo mu Burundi.

Uruzinduko rwa Karidinali Kambanda mu Burundi ruje rukurikiye urundi rw’intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj Jen Albert Murasira wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Uretse abayobozi baturutse mu Rwanda bagirira uruzinduko muri iki gihugu cy’abaturanyi gifitanye amateka ahambaye n’u Rwanda, mu minsi ishize u Burundi na bwo bwagiye bwohereza intumwa za Perezida w’u Burundi, izo ngendo zose zikaba zishimangira uburyo kuri ubu ubutwererane bw’ibihugu byombi bukomeje gusubira mu buryo.

Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo Perezida Ndayishimiye yohereje Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira n’itsinda bari kumwe bazaniye Perezida Kagame ubutumwa bwihariye.

Izo ntumwa na zo zaje zikurikiye ibiganiro byagiye bihuza abakuru b’inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi, guhanahana abanyabyaha, uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’ibindi bikorwa byagiye bishimangira Intambwe nziza y’izahuka ry’umubano wari ugiye kumara imyaka itandatu ujemo agatotsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35