Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe Imidari y’ishimwe

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe Imidari y’ishimwe

Ku italiki ya 16 Werurwe, Umuryango w’Abibumbye (UN)  wambitse imidari y’ishimwe abapolisi 240 bagize itsinda ry’abapolisi (RWAFPU-1)  bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) mu rwego rwo kubashimira uburyo  bakorana umurava n’ubunyamwuga.

Umuhango wo kubashyikiriza iyo midari y’ishimwe wabereye i Malakal aho iryo tsinda ry’abapolisi rikorera akaba ari naho rikambitse.

Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, Police Commissioner, Madamu Christine Fossen.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Umuryango w’Ababibumbye, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, abanyacyubahiro batandukanye baturutse muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo, n’abandi bapolisi bashinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu baturutse mu bindi bihugu n’abayobozi bakuru bo muri Polisi ya Sudani y’Epfo.

Mu ijambo yabagejejeho Madamu Christine Fossen, yashimiye Leta y’u Rwanda ubushake igaragaza muri gahunda zo guharanira amahoro mu bindi bihugu, ashimira Abapolisi b’u Rwanda  akazi gakomeye bakora, umurava bagakorana ndetse n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bibaranga, bigatuma intego za Loni zigerwaho.

Yabashimiye kandi imbaraga bakoresheje mu kazi kose bahawe gukora cyane cyane ko bitari byoroshye kubera icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Uyu munsi, turabashimira akazi gakomeye n’ubwitange, ubufatanye bwiza n’izindi nzego, n’umusanzu mwatanze mu kurengera abaturage no guharanira amahoro arambye muri Sudani y’Amajyepfo”.

Nyuma y’umuhango Komiseri wa Polisi yahuye n’abayobozi b’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari (RWA FPU-1), aho yasobanuriwe akazi kabo ka buri munsi n’ibindi bikorwa bakora  bijyanye no kwita ku mibereho myiza y’abaturage byakozwe kuva bagera muri Sudani y’Epfo muri Mata, umwaka ushize.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35