Igenamigambi ku Mudugudu rigizwemo uruhare n’abahatuye rizihutisha iterambere- MINALOC
Abaturage ku rwego rw’Umudugudu bazagaragaza ibikorwa by’iterambere bifuza byihutirwa ko byashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2027/2028, bikazibandwaho mu igenamigambi ry’ibikorwa by’iterambere ku rwego rw’Akarere, ariko abaturage na bo ibyo bashoboye gukora bakabyikorera bakunganirwa ku byo batashobora, bityo, uruhare rw’umuturage rukagaragara mu bikorwa bituma imibereho irushaho kuba myiza. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2027/2028, ibikorwa biteganyijwemo bizaba byatanzwe n’abaturage ku Mudugudu bikazashyirwa mu igenamigambi bikajyanishwa na gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) y'imyaka itanu (2024–2029) yemejwe na Guverinoma y'u Rwanda igamije kwihutisha iterambere no kugera ku ntego za Vision 2050. Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’isuzuma muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ingabire Jean Claude yavuze ko by’umwihariko ukwezi k’Ukwakira ari Ukwezi…
31 Ukwakira 2026 Saa 10:17
















































