U Rwanda na Misiri bazakomeza gushimangira ubufatanye

U Rwanda na Misiri bazakomeza gushimangira ubufatanye
Perezida Paul Kagame ubwo yakirirwaga na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al-Sisi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame wasoje uruzinduko rw’akazi mu Misiri, kuri uyu wa Gatandatu taliki 26 Werurwe 2022, yakiriwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al-Sisi w’iki gihugu, mu ngoro ya Al-Ittihadiya.

Ibiro by’Umukuru w’lgihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro byabereye mu muhezo. Nyuma bahagarariye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane b’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Misiri Sameh Hassan Shoukry, bashyize umukono ku masezerano azibanda ku bufatanye mu by’ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), guteza imbere ingoro ndangamurage, urubyiruko, siporo n’amahugurwa mu bya Dipolomasi.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’ibihugu byombi basinye amasezerano

Muri uwo muhango wo gusinya amasezerano, Perezida Kagame  yashimiye mugenzi we wa Misiri ku bw’urugwiro yakiranywe muri icyo  gihugu cyiza, kandi avuga ko ibiganiro bagiranye ari ingirakamaro mu gushimangira ubufatanye.

Ati: “Njye na Perezida [Sisi] twagiranye ibiganiro bitanga umusaruro, kandi nizeye ko tuzakomeza gushimangira ubufatanye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ku isoko Rusange rya Afurika ryatangiye gukora, ko rizatanga amahiwe mu iterambere rirambye.

Ati: “Ibi bizatanga amahirwe menshi, cyane cyane kuri ba rwiyemezamirimo n’urubyiruko. Kurinda rero ejo hazaza habo ni ingenzi ku iterambere rirambye ry’Umugabane.”

U Rwanda na Misiri ni ibihugu bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare, ubuzima, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, urubyiruko, n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35