Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto)
Al Hilal SC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda wari uryoheye ijisho n’ishyaka ryinshi. Uyu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2026. Ni umukino watangiye wegeranye amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati, bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke imbere y'izamu. Mu minota 20, Rayon Sports yongereye imbaraga itangira gusatira izamu rya Al Hilal SC harimo ishoti rikomeye ryatewe na Iradukunda Elie Tatou, umupira ukurwamo na Soufiane Farid, usanga Issa Djiguiba ashatse kuwushyira mu rushundura uca hafi y'izamu gato. Ku munota wa 34, Mohamed Abdelrhman Yousif Yagub yatsindiye Al Hilal SC igitego cya mbere nyuma yo gusiga abakinnyi ba…
4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
















































