Iburasirazuba: Gutera ibiti no gukoresha rondereza ni ukubungabunga amashyamba

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu cyumweru cyahariwe kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amashyamba cyatangiye taliki 21 kugeza 26 Werurwe 2022, imiryango yatoranyijwe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bo mu Mirenge ya Nyamugari (Kirehe) na Rwimiyaga (Nyagatare) bahawe imbabura 500 zirondereza ibicanwa, akaba ari mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije IUCN, ukorera mu Turere twa Kirehe na Nyagatare, binyuze mu mushinga wo kubungabunga ibyogogo ukorera muri utu turere (AREECA), hatewe ibiti 1,500 bivangwa  n’imyaka mu rwego rwo gusimbuza ibyapfuye ndetse hanatangwa imbabura 500 zirondereza ibicanwa.

Umuyobozi w’agategenyo w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), Spridio Nshimiyimana, yavuze ko gutanga izi mbabura ndetse n’uyu muganda wakozwe wo gusimbuza ibiti byapfuye, biri muri gahunda yo gukomeza kumvisha abaturage uruhare rwabo mu kubungabunga amashyamba mu buryo burambye hakoreshwa amashyiga arondereza ibicanwa.

Spridio Nshimiyimana, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kirehe gutera ibiti

Yagize ati: “Ubu turi guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kubera ko abantu batigeze bita ku bikorwa byo kubungabunga amashyamba mu bihe byashize. Mu rwego rwo kugabanya izi ngaruka turi guhura nazo buri wese akwiye kumva uruhare rwe mu kubungabunga amashyamba kuko twese tuzi ko ari ingenzi mu buzima bwacu, uyu munsi hatanzwe izi mbabura mu rwego rwo kugaragaza akamaro ko gukoresha ubundi buryo bwo mu guteka hagamijwe kurengera amashyamba.”

Umushinga AREECA, ni umwe mu mishinga igamije kubungabunga ibyogogo, ukaba ukorera mu turere twa Kirehe na Nyagatare aho ufasha abaturage gutera amashyamba, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti ku nkengero z’imihanda, gutanga imbabura zirondereza ibicanwa, kongerera ubumenyi ku bijyanye no kubungabunga ibyogogo hitabwa cyane ku bagore n’urubyiruko ndetse no kuvugurura inzuri.

Bamwe mu baturage bitabiriye icyo gikorwa ndetse bakanahabwa imbabura bavuga ko bagorwaga no kubona inkwi zo gucana ariko ubu bakaba bishimiye ko baruhuwe umutwaro w’inkwi.

Musengimana Jeannette yagize ati: “Twacanaga bitugoye bitewe n’uko muri ibi bihe izuba ryaratwugarije, ntabwo twagiraga amahirwe yo kuba twabona inkwi mu buryo butworoheye none uyu munsi ndashima Leta kuba batwegereje igikorwa cyiza nkaba ntazongera gucana bingoye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet bashima ko abaturage batuye muri utu duce batekerejweho, bavuga ko bizabafasha muri gahunda yo gukomeza kongera amashyamba ndetse no kuyabungabunga muri utu Turere twakunze kwibasirwa n’izuba ryinshi biturutse ku mihindagurikire y’ibihe.

Biteganyijwe ko mu myaka ine uyu mushinga uzamara hazaterwa hegitari ibihumbi 3,000 z’amashyamba na hegitari ibihumbi 2,000 z’ibiti bivangwa n’imyaka, hatangwe n’imbabura ibihumbi 2,000, hazatangwa ibiti by’imbuto ziribwa ku miryango 3,000 hazanabungabungwa inkengero z’imihanda ibilometero 60 hanakorwe n’ibindi bikorwa bigamije kurengera amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

Muri gahunda y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS I) y’Icyerekezo 2020, u Rwanda rwari rwarihaye intego y’uko ubuso buteyeho amashyamba bwagombaga kuba bungana na 30% by’ubuso bwose bw’Igihugu. Ibarura ryakozwe mu 2019 ryerekanye ko byagezweho ndetse intego yari yitezwe irarenga kuko ubuso buteyeho amashyamba ubu ari 30.4%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE