Meddy na Mimi babyaye umukobwa

Meddy na Mimi babyaye umukobwa
Mimi, umugore wa Meddy yibarutse umukobwa

Ngabo Médard Jobert ‘Meddy’ uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, nyuma yuko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agashyira hanze ifoto igaragaza ko umufasha we ko akuriwe n’inda nkuru nyuma gato bahise bibaruka umukobwa w’Imfura yabo.

Aya makuru yaje gusakara nyuma yuko inshutize za hafi zirimo Lick Lick, Adrien Misigaro nabandi benshi, bahise bifuriza ishya n’ihirwe aba babyeyi bashya ku bw’umwana w’umukobwa bungutse.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze nyuma y’igihe kinini bakundana, n’ibirori by’ubukwe bwabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.

Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.

Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.

Meddy yakoze ubukwe bw’igitangaza bwabereye muri Amerika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Marianne Ineza

Nibonkwe!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25