U Rwanda rwihanganishije Uganda yapfushije Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

U Rwanda rwihanganishije Uganda yapfushije Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije mu kababaro na Uganda nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu rwabaye ku Cyumweru.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa twitter rwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, buvuga ko Guverinoma y’u Rwanda yihanganisha Guverinoma n’abaturage ba Uganda by’umwihariko umuryango wa Hon. Jacob Oulanyah.

 Urupfu rwa Hon. Jacob Oulanyah rwatangajwe na Perezida Museveni ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2022. Uyu mugabo wari ufite imyaka 56 yari amaze iminsi yivuriza mu Mujyi wa Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Hon. Jacob Oulanyah yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda wa 11, uyu mwanya akaba yari awumazeho hafi amezi 10.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1.  Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38
  2. U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello 15 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  3. Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari 15 Ukwakira 2026 Saa 15:12
  4. Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC 15 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  5. RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera  15 Ukwakira 2026 Saa 14:35