U Rwanda rwihanganishije Uganda yapfushije Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

U Rwanda rwihanganishije Uganda yapfushije Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije mu kababaro na Uganda nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu rwabaye ku Cyumweru.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa twitter rwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, buvuga ko Guverinoma y’u Rwanda yihanganisha Guverinoma n’abaturage ba Uganda by’umwihariko umuryango wa Hon. Jacob Oulanyah.

 Urupfu rwa Hon. Jacob Oulanyah rwatangajwe na Perezida Museveni ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2022. Uyu mugabo wari ufite imyaka 56 yari amaze iminsi yivuriza mu Mujyi wa Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Hon. Jacob Oulanyah yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda wa 11, uyu mwanya akaba yari awumazeho hafi amezi 10.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35