NESA yatangaje ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko

NESA yatangaje ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya kabiri guhera ku wa 28 Werurwe 2022 kugeza ku wa 31Werurwe 2022.

Itangazo ryatanzwe n’iki kigo  rivuga ko ku wa Mbere, taliki ya 28 Werurwe 2022, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa  Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, utwa   Huye, Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, aka  Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse na Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. 

Ku wa Kabiri, taliki ya 29 Werurwe 2022, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Muhanga na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu na  Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. 

Ku wa Gatatu, taliki ya 30 Werurwe 2022, hazataha abiga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa  Nyamagabe na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru,  Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba. 

Ku wa Kane, taliki ya 31 Werurwe 2022, hazataha abiga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru,  Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

NESA ikaba isaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, kohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri. 

Itangazo rikomeza rigira riti: “Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo. 

Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri no gukurikirana ko abayobozi b’amashuri baguriye abana amatike y’urugendo ku gihe. Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa”. 

NESA ivuga ko mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Sitade ya Kigali/Nyamirambo zibajyana mu miryango yabo. 

 Bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi batangaje ko bashima iyi gahunda yo gushyiraho ingengabihe y’ingendo kuko bituma imodoka zibageza aho bataha zitabura, bitandukanye na mbere aho bamwe bararaga nzira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35