Urujeni Martine yahawe ikaze muri Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali

Urujeni Martine yahawe ikaze muri Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali

Urujeni Martine niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza mu matora yari agamije kuzuza Inama Njyanama na Komite Nyobozi by’Umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Werurwe 2022.

Ayo matora yitabiriwe n’imbaga nini igize Inteko itora, habonetse Abajyanama 11 ari na bwo hakurikiyeho gahunda yo kwamamaza, kugira ngo umwe muribo yuzuze Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali.

Inteko itora igizwe n’Abajyanama b’Imirenge n’ab’Umujyi yahise ituorera Umujyanama Urujeni Martine kwinjira muri Komite Nyobozi y’Umujyi nk’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza.

Uyu muyobozi wegukanye uyu mwanya ku majwi 298 kuri 397 y’inteko itora, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa serivisi ishinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yamuhaye ikaze hamwe na Bizimana Hamiss wabaye Umujyanama, agaragaza ko ari izindi ngufu Umujyi wa Kigali wungutse mu gukomeza guharanira iterambere ry’umuturage.

Ayo matora yanakurikiranywe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney wibukije  abagize inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ko Umujyanama agomba kuba umuntu utirebaho gusa ahubwo agomba kuba ari umuntu ufite umuturage k’umutima bityo ibyo akora byose bikaba bifitiye inyungu umuturage.

Yibukije kandi ko abatuye Umujyi wa Kigali bari mu byiciro bitandukanye, akaba ari yo mpamvu ibyemezo bifatwa n’Inama Njyanama bigomba kureberera ibyiciro bitandukanye by’abatuye Umujyi wa Kigali.

Urujeni arahirira kuba Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinze Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25