Kabila yasobanuye impamvu yashinze FRN, yemeza ko RDC iri mu kaga
Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila Kabange, yasobanuye impamvu yashinze Front pour la Refondation de la Nation (FRN), avuga ko yabitewe n’impungenge afite ku miyoborere y’icyo gihugu, umutekano wacyo n’ahazaza hacyo. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Bojana Coulibaly na Teddy Mazina, cyatambutse ku muyoboro wa YouTube Conspiracy Tracker Great Lakes, cyibanze ku bibazo bya politiki n’umutekano muri RDC, ndetse n’impamvu yahisemo kuyobora uyu mutwe mushya uhuriyemo imbaraga za politiki n’iza gisirikare, wasimbuye Alliance Fleuve Congo (AFC). Kabila yavuze ko kuva mbere y’uko amatora ya kabri ku bwa Tshisekedi abaho, yari yaragaragaje impungenge ko igihugu kitari mu nzira nziza. Yavuze ko yagiye atanga umuburo ku kaga yabonaga gashobora kugera kuri RDC, ndetse ko mu…
28 Ukwakira 2026 Saa 21:03
















































