Rwamagana: Umuganda watunganyije umuhanda ugana ku Rwibutso rwa Mwulire

Rwamagana: Umuganda watunganyije umuhanda ugana ku Rwibutso rwa Mwulire
Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abaturage mu muganda wo gutunganya umuhanda ugana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire (Foto Akarere ka Rwamagana)

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bazindukiye mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2022, ku rwego rw’Akarere umuganda wakorewe mu Murenge wa Mwulire ahatunganyijwe umuhanda ugana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire.

Depite Kanyange Foïbe na Depite Nyabyenda Damien bari kumwe na Meya Mbonyumuvunyi, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Nyirabihogo Jeanne d’Arc abagize Inama Njyanama y’Akarere n’abahagarariye inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mwulire mu muganda, hatungwanywa umuhanda n’ubusitani bw’urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire.

Depite Kanyange Foibe aganiriza abaaturage nyuma y’umuganda (Foto Akarere ka Rwamagana)

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko muri uyu muganda hitawe ku bikorwa bijyanye no kwitegura kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994; kandi ko imyiteguro izakomeza kuko kwibuka abazize Jenoside bireba buri Munyarwanda wese.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda Depite Nyabyenda Damien yabwiye abaturage ko icyo Perezida Kagame ashaka ari ukugira u Rwanda rutuwe n’umunyarwanda ushoboye kandi uri mu muryango utekanye uteye imbere; ari nayo mpamvu yabashyiriyeho gahunda ya Ejo Heza igamije kubafasha gutegura amasaziro yabo.

Yanasabye abaturage kujyana abana mu ishuri, bakabaha n’ibikoresho by’ishuri, bagashyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, kandi bakirinda gukoresha abana imirimo ivunanye ibabuza kujya kwiga kuko uzabikora amategeko abimubaza.

Depite Nyabyenda yibukije abaturage ko mu gihe Leta ibagejejeho amashanyarazi n’amazi meza hafi y’ingo zabo, na bo baba bagomba kuyageza mu ngo zabo kandi bakabibyaza umusaruro nk’uko bikwiye.

Yakanguriye abaturage kubungabunga ibikorwa remezo bagejejweho n’Umukuru w’Igihugu birimo: imihanda yatunganyijwe, amashuri yubatswe, imiyoboro y’amazi meza, imiyoboro y’umuriro w’amashanyarazi,

Mu Murenge wa Mwulire ingo zivoma amazi meza zigeze kuri 68%, ingo zifite amashanyarazi ni 71.38%, hari icyanya cy’inganda kirimo inganda 10 zikora n’izindi enye zimaze kuzura, kandi hatunganyijwe imihanda ifite uburebure bwa Km 5,1.

Depite Nyabyenda Damien abasabye kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ari yo ateza ibibazo byinshi birimo imirire mibi n’igwingira ry’abana; bakabyara abo bashoye kurera, bakizigamira muri koperative yo kubitsa no kugurizanya UMURENGE SACCO.

Depite Nyabyenda Damien ageza ubutumwa butandukanye ku baturage (Foto Akarere ka Rwamagana)

Depite Kanyange Foibe yasabye abaturage kurushaho kugira no kwimakaza umuco w’isuku aho batuye, ku myambaro, mu itegurwa ry’amafunguro n’ibindi kandi bakirinda kubana n’amatungo mu nzu kugira ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda.

Meya Mbonyumuvunyi yibukije abaturage ko COVID-19 igihari, bityo abakangurira gukomeza kuyirinda bubahiriza amabwiriza yashyizweho kandi bitabira igikorwa cyo kwikingiza byuzuye.

Yashimiye Abadepite ku byumweru bibiri bagiye kumara basura abaturage bo mu Mirenge igize Akarere ka Rwamagana kandi banaganira nabo, aho bamaze gusura Imirenge 11 harimo n’Umurenge wa Mwulire bakoreyemo umuganda.

Nyuma y’umuganda, Depite Kanyange Foïbe na Depite Nyabyenda Damien basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire; bunamira inzirakarengane 26,927 ziharuhukiye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35