Ingagi zo mu Rwanda n’ibanga rya Pablo: Ibihishwe mu rugendo rw’imyaka 50
Ingagi zo mu Rwanda zikomeje kugira umwanya ukomeye mu nkuru zigarukwaho ku rwego mpuzamahanga, by'umwihariko izishingiye ku buzima bw'inyamaswa no kubungabunga ibidukikije. Imwe mu nkuru zagarutsweho cyane ni iy'umuryango w'ingagi witwa Pablo, wamenyekanye binyuze muri filimi mbarankuru yiswe “A Gorilla Story: Told by David Attenborough.” Iyi filimi igaruka ku rugendo rw'ingagi Pablo, kuva igihe David Attenborough yayibonaga mu 1978 kugeza ku buzima bw'ibisekuru byayo bikiri muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga mu Rwanda. Nyuma yo kwerekanwa kuri Netflix muri Mata 2026, iyi filimi yaje no kwegukana igihembo kiruta ibindi cya ‘Golden Panda Award’ mu birori byiswe ‘Wildscreen Panda Awards’, mu birori byabereye mu Bwongereza ku wa 22 Ukwakira 2026. Pablo, ingagi yahuje amateka y'imyaka hafi 50 Mu 1978, ubwo David Attenborough yasuraga…
10 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
















































