Abofisiye 25 ba RDF barahugurirwa kuzahugura abajya mu butumwa bw’amahoro

Abofisiye 25 ba RDF barahugurirwa kuzahugura abajya mu butumwa bw’amahoro

Abofisiye 25 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri yo kuzahugura abandi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

Ni amahugurwa yateguwe n’Ikigo Nyarwanda gihinzwe kwimakaza amahoro (Rwanda Peace Academy) n’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe gushyigikira amahoro, Ishami rya Afurika.

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fode Ndiaye avuga ko ingabo z’u Rwanda zidashimirwa gusa umusanzu wazo zitanga mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ngo akarusho noneho ni uko umurava, ubwitange n’ikinyabupfura zigaragaza muri aka kazi bihesha ishema Umuryango w’Abibumye uba wazitumye muri aka kazi.

Aya mahugurwa yateguwe na Rwanda Peace Academy ku bufatanye na Leta y’u Bwongereza ibinyujije mu kigo cyayo cyo gushyigikira amahoro Ishami ry’Afurika.

Abagihagarariye batangaje ko guhugura ingabo z’u Rwanda ari iby’ingenzi cyane, kubera umusanzu wazo w’indashyikirwa zitanga mu bikorwa byo kubungabunga no gushyigikira Amahoro ku Isi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  2. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  3. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  4. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  5. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36