Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abantu bakomeje gushukwa n’amatangazo y’ubucuruzi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agamije kubashora mu buriganya bugamije kubacucura amafaranga, cyane cyane abifuza kugura amagare akoreshwa n’amashanyarazi (e-Bikes) n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Iyi miburo yatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, agaragaza ko hari abantu b’abatekamutwe bakoresha amatangazo yamamaza ayo magare n’ibindi bikoresho, bagasaba abifuza kubigura kubanza kohereza amafaranga babizeza ko bazabigezwaho mu gihe gito.
Gusa, ngo abo bantu baba bafite umugambi wo kwambura amafaranga ababizeye, kuko nyuma yo kwishyurwa batuzuza ibyo basezeranyije.
Mu butumwa yanyujije kuri x, Murangira yagize ati: “Hari abantu b’abatekamutwe bari gukoresha ayo matangazo mu buriganya, basaba abantu kubanza kwishyura amafaranga babizeza ko amagare bazayagezwaho mu gihe gito, nyamara bagamije kubariganya.”
Bimenyimana Jean Luc wo mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, ni umwe mu bagizweho n’ingaruka wabwiye Imvaho Nshya uburyo yari agiye gutekerea umutwe ariko bikamwanga mu nda bitewe n’igiciro kiri hasi yasabwaga.
Ati: “Nabonye abayamamaza kuri Instagram ndabandikira bambwira ko iryo gare rya e-Bike baritangira amafaranga y’u Rwanda 200 000 ariko hari mugenzi wanjye uritunze wambwiye ko yariguze arenga miliyoni. Nagize amakenga binsaba kubaza aho ayo magare acururizwa nigirayo. Mu by’ukuri bari banyemeje neza neza.“
RIB yasabye abantu bose kujya bagira amakenga mbere yo kugura ibicuruzwa byamamazwa ku mbuga nkoranyambaga, bakabanza kugenzura neza uwabishyizeho, aho ubucuruzi bwe bukorera ndetse n’ukuri kw’ibyo yamamaza.
Yibukije ko kuba igicuruzwa cyamamazwa ku mbuga nkoranyambaga bitavuze ko ibivugwa ari ukuri, bityo abantu bakaba batagomba gushukwa n’amafoto meza cyangwa ibiciro biri hasi cyane, kuko ari bumwe mu buryo abatekamutwe bakoresha kugira ngo bareshye abo bagambiriye kwambura.
RIB yasabye abaturage kwirinda kohereza amafaranga batabanje kugenzura neza uwo bagiye kugurira, kugira ngo barinde umutungo wabo, inabasaba gusangiza abandi ubu butumwa kugira ngo na bo birinde kugwa mu mutego w’abatekamutwe.
Ubu buriganya bugaragaza uburyo abantu basabwa kugira ubushishozi mu bikorwa by’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi, cyane cyane igihe basabwa kwishyura mbere y’uko babona ibicuruzwa.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE