Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro byabaye ku wa 23 Ugushyingo 2026. Aho abayobozi bombi bahuriye i Addis Ababa aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya gatanu yiga ku Buzima Rusange muri Afurika.
Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigira riti “Mu Nama ya gatanu yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026) irimo kubera i Addis Ababa, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagiranye ibiganiro na Dr. Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia. Abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Ethiopia’’.
U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.
Ibihugu byombi byashyize umukono ku amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, bituma sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere za RwandAir na Ethiopian Airlines bikorana nta nkomyi.
Hari kandi amasezerano mu bijyanye n’amategeko, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco no guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare. U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE