Ireme ry’uburezi risaba ubufatanye hagati y’umurezi, umubyeyi n’umwana

Ireme ry’uburezi risaba ubufatanye hagati y’umurezi, umubyeyi n’umwana

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine mu ruzinduko rw’akazi yakoreye mu Karere ka Bugesera, yagiranye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, abibutsa ko kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho bisaba ubufatanye hagati y’umurezi, umubyeyi n’umwana.

Minisitiri w’Uburezi yibukije ko uru ruzinduko n’itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi MINEDUC bakoreye mu Karere ka Bugesera bibafungura amaso kurushaho bikabafasha kugira ishusho rusange y’ibyo babona muri raporo.

Ati: “Abarezi dufite inshingano ziremereye, zivunanye ariko umusaruro uvamo ukagaragara, kugera ku ireme ry’uburezi bisaba ubufatanye hagati y’umurezi, umubyeyi n’umwana”.

Dr. Uwamariya yijeje abayobozi b’ibigo ko azajya aza kenshi kuganira nabo, anakomeza abibutsa ko ubufatanye ari bwo bugeza ku ireme ry’uburezi.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagarutse ku mbogamizi bahura nazo harimo ababyeyi bataye inshingano n’amakimbirane yo mu ngo.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yibukije ko ireme ry’uburezi risaba ubufatnye hagati y’umurezi, umubyeyi n’umwana (Foto Akarere ka Bugesera)

Aha ni ho Minisitiri Dr. Uwamariya yahereye abwira abo barezi kwegera abana bakabagira inshuti hagamijwe kubatinyura kugira ngo bamenye ibibazo abo bana bahura nabyo.

Muri iyo nama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abafatanyabikorwa mu burezi barebeye hamwe icyakorwa kugira ngo abana bata ishuri bagarurwe kandi ntibongere kurivamo.

Ati: “Abana iyo yataye ishuri iyo bagarutse ni ibihe bibazo bahura nabyo”.

Bimwe muri byo harimo gusanga amasomo yaramucitse, ugasanga bimusaba gukoresha imbaraga  nyinshi ngo ashyikire abandi abashe kumva amasomo.

Hasuwe Urwunge rw’amashuri rwa Dihiro (GS Dihiro), ikigo gifite abanyeshuri basaga 1500 harimo n’abiga imyuga. Ibindi bigo byasuwe ni Urwunge rw’amashuri rwa Kamabuye (GS Kamabuye) mu Murenge wa Mayange, TVET Nelson Mandela Umurenge wa Ntarama n’ibigo 2 muri Nyamata; TVET na TTC.  Dr. Uwamariya yahembye mudasobwa umwana utsinda imibare muri TTC.

Umunyeshuri watsinze imibare yahembwe mudasobwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35