CHOGM: Kwitegura abashyitsi bisaba imyiteguro idasanzwe, Kicukiro bite?

CHOGM: Kwitegura abashyitsi bisaba imyiteguro idasanzwe, Kicukiro bite?
Imyanda yatoraguwe yashyizwe ahabugenewe (Foto Kayitare J.Paul)

Mu miryango iwacu aho tuvuka, iyo ufite umushyitsi ukora uko ushoboye kugira ngo umwakire neza kugira ngo muzizihirwe. Mu borozi batereka amata akavuna imitozo, abakobwa bakunyuguza ibyansi n’imihayiha. Mu bahinzi batara amarwa, inturire n’inkangaza mu rwego rwo kwitegura abashyitsi.

Ikita rusange kuri aba bose, ni isuku. Inzu zisigwa amarangi ahandi bagakurungira, ibitari mu mwanya wabyo bikahavanwa, abakobwa bagakubura, bagatera indabo ku irembo.

Ibyo bikorwa kugira ngo aho umushyitsi ahingukira aze guhita abona isura y’abo asanga mu rugo, kugeza no mu nzu.

Muri iyi nkuru ndagaruka ku Karere ka Kicukiro nk’amarembo y’Umujyi wa Kigali n’u Rwanda muri rusange.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, bwashimangiye ko ngo ubusanzwe niyo mu rugo hari ubukwe abantu barakubura, bagatunganya imbuga.

Ati: “Ni muri urwo rwego abanyakicukiro tubasaba kugira isuku”.

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, Akarere ka Kicukiro katangije Icyumweru cyahariwe isuku.

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko biri mu rwego rwo gukomeza kurushaho kwitegura abashyitsi bazitabira inama ya CHOGM.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Masaka ku isoko ry’ahazwi nko mu Gahoromani.

Mu kwitegura CHOGM, abaturage batoraguye imyanda igaragara hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Kicukiro, inzu z’ubucuruzi zisigwa irangi.

Inzu zo mu Gahoromani zatangiye gusigwa irangi (Foto Kayitare J.P)

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro barimo ‘Water for People’ hashyizweho ibikoresho bijugunywamo imyanda ku isoko rya Gahoromani mu Murenge wa Masaka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko byakozwe kugira ngo busukure ahantu hose hasa nabi, ahari imyanda iratoragurwa kugira ngo abaturage babe aheza ariko ngo n’abashyitsi bazagenderera u Rwanda bazasange hakeye.

Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Kicukiro, avuga ko mu cyumweru gishize akarere kaganiriye n’abanyamahoteli, muri iki cyumweru bakazaganira n’abanyatubari.

Ati: “Abashyitsi bacu bazagenda henshi, bazasaba serivisi henshi”.

Abanyamahoteli, abanyatubari, insengero n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro bashishikarizwa kuzakira neza ababagana.

Abaturage ba Kicukiro barasabwa kumenya imihanda bazakoresha mu gihe abashyitsi bakuru baba barimo batambuka.

Rukebanuka ati: “Ni yo mpamvu tubasaba kumenya iyo mihanda kugira ngo undi muhanda mu gihe waba urimo gukoreshwa habe haboneka indi ishamikiyeho yakoreshwa. Abanyakicukiro turabashishikariza kumenya iyi CHOGM, kugira isuku, kuyitegura ariko no kuzakira neza abatugana”.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), baherutse gutangaza ko CHOGM izabera i Kigali mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.

Abamotari nabo biyemeje kugira uruhare mu isuku mu Karere ka Kicukiro (Foto Kayitare J.Paul)
Abaturage basabwe kugira isuku mu rwego rwo kwitegura abashyitsi bazitabira CHOGM
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro yubaka ahashyirwa imyanda (Poubelle) ku muhanda (Foto Kayitare J.Paul)
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Rukenabuka Adalbert, n’Umuhuzabikorwa wa DASSO (ufashe igitiyo) mu bikorwa by’isuku (Foto Kayitare J.P)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25