Ubuyobozi bw’uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano rwa NVIDIA, bwafashe icyemezo cyo gusubiza Jensen Huang ku mwanya wa Perezida n’Umuyobozi Mukuru (CEO), nyuma y’iminsi 11 yari ishize yeguye kuri izo nshingano.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 23 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko Inama y’Ubutegetsi ya NVIDIA itoye ku bwumvikane busesuye ko Huang agaruka ku mirimo ye, ndetse akongera kuba umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uru ruganda rufite icyicaro i Santa Clara muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ruvuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro n’inama zitandukanye ubuyobozi bwagiranye na Huang, bukanyurwa n’uburyo yasobanuye ibibazo byari bimukikije ndetse n’ubushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora uru ruganda.
Inama y’Ubutegetsi yatangaje kandi ko yabanje kugisha inama abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma ikemeza ko kugaruka kwa Huang ku buyobozi nta kibazo biteye ku mutekano w’Igihugu.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya NVIDIA, Harvey C. Jones yavuze ko Huang ari we muntu ukwiriye gukomeza kuyobora uru ruganda, ashimangira ko kumusubiza ku nshingano ari inyungu z’abanyamigabane, abakozi, abafatanyabikorwa n’abakiriya.
Yashimiye kandi Colette Kress wari wagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, ku ruhare yagize mu kuyobora uruganda muri icyo gihe, avuga ko azakomeza inshingano ze nka Visi Perezida Nshingwabikorwa ushinzwe Imari (CFO).
Huang na we yashimye icyizere Inama y’Ubutegetsi yamugiriye, avuga ko yishimiye kongera kuyobora uruganda rufite uruhare rukomeye mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga ku Isi.
Yagize ati: “Nishimiye kugaruka muri NVIDIA no kuyobora imwe mu masosiyete y’ikoranabuhanga afite uruhare rukomeye ku Isi, mu gihe dutangiye impinduramatwara nshya mu nganda.”
Yashimiye kandi Harvey Jones, Colette Kress, abakozi, abanyamigabane, abafatanyabikorwa n’umuryango we ku nkunga bamuhaye muri icyo gihe.
Iperereza ku bibazo bivugwa kuri Huang rirakomeje
Nubwo Huang yasubijwe ku buyobozi, NVIDIA yatangaje ko iperereza ryari ryaratangijwe n’Inama y’Ubutegetsi ku makuru yavugaga ko yibasiwe n’ibikorwa by’ubutasi bw’amahanga rizakomeza kugeza rirangiye.
Iperereza ririmo kumukorwaho rijyanye n’umubano wihariye n’umugore witwa Alice Huang ukekwaho gukorana n’inzego z’ubutasi z’u Bushinwa, ndetse n’ingaruka ibyo bishobora kuba byaragize ku mutekano w’igihugu cya Amerika.
Uru ruganda rwavuze ko rwashyizeho Komite igizwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi bigenga, ishinzwe gukurikirana iryo perereza, ikaba inafashwa n’abanyamategeko bigenga. Huang yatangaje ko ashyigikiye iryo perereza kandi ko azakorana bya hafi n’abarimo kurimukoraho.
Byongeye kandi, NVIDIA yashyizeho indi Komite ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’umutekano w’Igihugu no kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga ubucuruzi n’icuruzwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Uru ruganda rwanatangaje ko rugiye gushaka undi muyobozi ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza (Chief Compliance Officer), uzajya akurikirana ibyo bikorwa muri NVIDIA yose.
NVIDIA kandi yavuze ko izakomeza gufatanya n’inzego za Leta mu iperereza n’ibindi bikorwa byo kugenzura bikomeje.
Jensen Huang ni umwe mu bashinze NVIDIA mu 1993, akaba amaze imyaka isaga 30 ayobora uru ruganda rwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu bwenge buhangano (AI), gutanga amakuru ku muvuduko wo hejuru n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE