Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje RDC ku birego ishinja u Rwanda ko rwashinze FRN
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gutanga ibimenyetso bishimangira ibirego byayo bivuga ko Perezida Paul Kagame ari we uri inyuma y’ihuriro rya Front for the Reformation of the Nation (FRN). Iri huriro ryashinzwe rivuye mu bufatanye bw’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’indi mitwe yiyemeje kurwanya ubutegetsi, rikaba riyobowe n’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila. Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo France 24, ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2026, ubwo yabazwaga ku birego by’ubuyobozi bwa Kinshasa buvuga ko nubwo Kabila agaragara nk’uyoboye FRN, mu by’ukuri ari Perezida Paul Kagame uri inyuma yaryo. Ati: “Iki kibazo kiratangaje gato, kuko ari Perezida Joseph Kabila wahaye ubutegetsi Perezida Félix…
20 Ugushyingo 2026 Saa 16:03








