U Rwanda rwasinye amasezerano ya AU yo guhashya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 29, 2026
  • Hashize iminota 48
Image

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) agamije guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ruba igihugu cya cyenda mu bigize uwo Muryango byayasinye.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ubwo yari yitabiriye Inama ya 49 isanzwe y’Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Aya masezerano ashyiraho imirongo migari yo mu rwego rw’amategeko ku Mugabane wa Afurika igamije gukumira no guhangana n’uburyo bwose bw’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Nyuma yo kuyashyiraho umukono, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda ruyashyigikiye kuko ajyanye n’icyerekezo cyarwo ndetse na politiki y’Igihugu yo kwimakaza uburinganire.

Amasezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe agamije guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ni yo ya mbere ya AU ashingiye ku mategeko, yibanda by’umwihariko ku kurandura iryo hohoterwa. 

Ateganya amahame rusange ibihugu bigize AU bigomba gukurikiza mu gukumira iri hohoterwa, kurinda abarikorewe no gutuma abarigizemo uruhare babihanirwa.

Muri aya masezerano, ibihugu bisabwa gushyiraho cyangwa gukomeza gushimangira amategeko ahana ibyaha byose by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, birimo irikoreshejwe imbaraga z’umubiri, irishingiye ku gitsina, iryo mu mitekerereze n’iry’ubukungu, ryaba rikorewe mu ruhame cyangwa mu buzima bwite.

Ibihugu binasabwa kunoza uburyo abakorewe ihohoterwa bahabwa ubutabera na serivisi zibafasha, zirimo ubuvuzi, ubujyanama mu by’imitekerereze, ubufasha mu by’amategeko ndetse n’ahantu hizewe ho kuba. 

Ibyo bihugu kandi bisabwa gukaza iperereza no gukurikirana mu nkiko abakora ibi byaha kugira ngo babihanirwe.

Aya masezerano kandi asaba ibihugu gukusanya no gukoresha amakuru afasha mu gutegura politiki, kongera ubukangurambaga no kwigisha abaturage, guhangana n’imico n’imigenzo mibi iteza cyangwa ishyigikira ihohoterwa, ndetse no gushyira amafaranga ahagije muri gahunda zigamije gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yashyize umukono kuri aya masezerano mu gihe yari yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU Executive Council), ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize AU aho baganiriye ku bibazo by’ingenzi byugarije Umugabane wa Afurika no gutegura imyanzuro ishyikirizwa Inteko y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Muri iyo nama y’iminsi ibiri yabereye i Addis Ababa, ba Minisitiri baganiriye ku buryo bwo gukomeza kubungabunga amazi no gutuma aba meza ndetse n’isuku bikaboneka ku buryo burambye, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego ziri muri Gahunda ya Afurika yo mu mwaka wa 2063.

Mu nama ya AU ya 49 y’Abaminisitiri, u Rwanda rwasinye amasezerano yo guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe Olivier Jean Patrick ni we washyize umukono ku masezerano
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 29, 2026
  • Hashize iminota 48
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE